BET Awards 2018: Mamoudou Gassama warokoye umwana agiye guhanuka ku gorofa ndende yahawe igihembo
Umunye-Mali wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Emmanuel Macron kubera igikorwa yakoze kidasanzwe arokora umwana muto wari ugiye guhanuka ku gorofa ndende, yahawe igihembo cy’uwakoze igikorwa cy’indashyikirwa(Humanitarian Heroes) mu bihembo bya BETAwards 2018 byaraye bitanzwe.
Mamoudou Gassama yafatwaga nk”umwimukira mu gihugu cy’ubufaransa mbere y’uko amenyekana , kuri ubu uyu musore w’imyaka 22 mu ijoro ryakeye yahawe igihembo cya BET Humanitarian Awards hamwe n’abandi batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa nka James Shawn Jr, Anthony Borges, Naomi Wadler, Justin Blackman na Shaun King.
Mamoudou yavuze ko arokora uriya mwana avuga ko yabikoze atitaye kuburebure bw’amagorofa y’uriye n’imbaraga afite ahubwo yabikoze kubera imbabazi yagiriye uwo mwana wari agiye guhanuka ku igorofa.
Uyu musore aherutse kwakirwa na Emmanuel Macron washimishijwe n’igikorwa uyu musore yakoze maze avuga ko impapuro ze zose zigiye kwemerwa n’amategeko y’ubufaransa ndetse anahabwe ubwenegihugu cyane ko yari yaranagiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko hakiyongeraho no guhabwa akazi muri iki gihugu ko gutabara ahabaye impanuka.