Bernard Makuza yahawe inshingano nshya
Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena, yagizwe Umuyobozi w’indorerezi z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo Makuza yerekeje muri Comores ayoboye itsinda ry’indorerezi 40 z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo zikurikirane uburyo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu azakorwa.
Ni amatora ateganyijwe ku wa 19 Mutarama 2020. Iki gihugu kiyoborwa na Azali Assoumani kuva mu 2016.
Kugira ngo Makuza atoranywe nk’ugomba kuyobora izi ndorerezi, byaturutse ku busabe bwa AU bishingiye na none ku buryo u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga aho rukomeje kuba icyitegererezo mu ngeri zinyuranye.
Mu gutoranya ababa indorerezi za AU mu matora, harebwa mu ba Ambasaderi b’ibihugu muri AU bafite icyicaro muri Ethiopia, abakora mu miryango itegamiye kuri leta yaba irengera uburenganzira bwa muntu, mu Nteko Nyafurika Ishinga Amategeko na bamwe mu bayobozi bo muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe hanyuma bagashaka ushobora kubahagararira.
Avuga kuri izi nshingano Makuza yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wampaye ubwo burenganzira, ngiye ku bw’igihugu ntabwo ari ku bwanjye, ntabwo ndi igitangaza ku buryo bajya kuntoranya ahubwo ni ukubera uko igihugu cyacu gihagaze.”
Amatora aheruka ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Comores yaherukaga mu 2015, manda yabo ni imyaka itanu. Inteko igizwe n’abadepite 33, mu matora aheruka abagore bari babiri. Ishyaka UPDC niryo ryari ryabonye imyanya myinshi (11).