AmakuruMu mashusho

Benshi bakomeje kwamagana iteshagaciro ryumvikanye mu magambo ya pasiteri Niyibikora.

Nyuma yuko umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicholas atangarije kuri radio Amazing grace amagambo yafashwe nko kwibasira ab’igitsina gore, abantu benshi bakomeje kumwamagana.

Ku nkuru dukesha Igihe.com, ivuga ko sosiyete sivile, itorero ry’abavivantisiti n’abandi bantu batandukanye, bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’amagambo yavuzwe na Pasiteri Niyibikora, ubwo yari arimo kwigisha ijambo ry’Imana abinyujije kuri radio Amazing grace.

Amwe mu magambo yavuzwe n’uwo muvugabutumwa, yagaragazaga n’ingero zo muri Bibiliya, aho yerekanaga ko ngo umugore aho ava akagera ari mubi.

Pasiteri Niyibikora yavuze ko nta cyiza cy’umugore. Ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana. […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka […] wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”

Pasiteri Niyibikora yakomeje avuga ko umugore adakwiye gukinishwa ngo kuko ari mubi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger