Benjamin Netanyahu yakaniye kugira umuyonga icyitwa Hamas Cyose
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko buri muntu wese wo muri Hamas ari “umupfu”, nyuma y’inama ya mbere ya guverinoma y’ibihe bidasanzwe y’iki gihugu.
Ari kumwe na Benny Gantz, wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, Netanyahu yavuze ko ubu ari “igihe cy’intambara”.
Ariko Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko yavuganye na Netanyahu ndetse amusobanurira neza ko Israel igomba “gukurikiza amategeko y’intambara”.
Abamaze gupfa muri Israel bageze ku bantu 1,200. Abantu barenga 1,100 bishwe n’ibitero by’indege bya Israel muri Gaza.
Biden yavuze ko yumva uburakari no kubihirwa kw’abaturage ba Israel ariko yavuze ko yashishikarije Israel gukurikiza amahame yo mu masezerano ya Genève. Yanaburiye Iran – yishimiye igitero cya Hamas – ayisaba “kwitonda”.
Mbere yaho ku wa gatatu, Netanyahu na Gantz bemeye gushyira ku ruhande ubucyeba bukomeye bwabo bwo muri politiki bwari bwarafashe indi ntera bukavamo imyigaragambyo mu gihugu hose.
Israel irashaka ’guhanagura ku isi Hamas’
Gantz yabwiye abaturage ba Israel ko guverinoma nshya imaze gushyirwaho “ishyize hamwe” kandi ko yiteguye “guhanagura ku isi iki kintu cyitwa Hamas”.
Hamwe na Netanyahu na Gantz – umukuru w’ishyaka ry’ab’ibitekerezo biri hagati na hagati rya ’National Unity Party’, wanahoze ari minisitiri w’ingabo, iyi guverinoma nshya y’igihe gito izabamo na Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant.
Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Yair Lapid, we ntiyagiye muri uru rugaga. Ariko, mu itangazo basohoreye hamwe, Netanyahu na Gantz bavuze ko Lapid azabikirwa umwanya muri iyi guverinoma yo mu gihe cy’intambara.
Iryo tangazo rigira riti: “Mu gihe cy’intambara, nta mategeko-teka cyangwa ibyemezo bya guverinoma bizahabwa urubuga bitajyanye n’imigendekere y’intambara.
“Imyanya yose yo hejuru izahita yongerererwa igihe [ikomeza] mu gihe cy’intambara.”
Iyi guverinoma yo mu bihe bidasanzwe izaha igisirikare umurongo mugari uhuriweho wo ku rwego rw’igihugu w’ibyo kigomba gukora.
Iyi guverinoma yo mu ntambara irimo n’abantu babiri b’inzobere mu mayeri ya gisirikare. Gantz na Gadi Eisenkot, uyirimo nk’indorerezi, buri umwe muri bo yahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel.
Itangazwa ry’iyi guverinoma nshya ryabaye nyuma y’ibitero by’ubugome bwinshi by’intagondwa za Hamas zari zivuye muri Gaza.
Abantu barenga 1,200 barapfuye muri Israel kuva Hamas yahagaba igitero gitunguranye ku wa gatandatu. Binazwi ko Hamas yashimuse abantu bagera ku 150, barimo abageze mu zabukuru n’abana.
Ku wa gatatu, igisirikare cya Israel cyavuze ko abasirikare babarirwa mu bihumbi b’icyo gihugu bari hafi y’umupaka na Gaza biteguye ko bashobora kugaba igitero cyo ku butaka.
Hamwe n’ibitero bya Hamas, Israel yanarasanye n’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah wo muri Lebanon (Liban) hamwe n’abasirikare bo muri Syria.
Muri iki cyumweru, Minisitiri w’ingabo Gallant yatangaje kugota ubutaka bwa Palestine mu rwego rwo kwihorera – bivuze ko umuriro wose w’amashanyarazi, amazi n’ibiribwa byoherezwa muri Gaza byamaze guhagarikwa. Kugeza ubu abantu barenga 1,000 bamaze gupfa muri Gaza mu bitero by’indege bya Israel.
Ishingwa rya guverinoma y’ubumwe muri Israel ryashimwe n’abaminisitiri, barimo na Minisitiri w’umutekano w’igihugu, Itamar Ben Gvir.
Ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter), yanditse ati: “Ni uko ni uko ku bumwe, ubu [rero] tugomba gutsinda.”
Itangazo ryuko Netanyahu na Gantz bagiye gukorana, ryatangajwe nyuma y’imyigaragambyo yamaze amezi yo kwamagana amagerageza ya minisitiri w’intebe na guverinoma ye yo guhatira ko habaho amavugurura yateje impaka yo mu bucamanza.
Abigaragambya bari bashyigikiwe n’abacyeba muri politiki ba Netanyahu, hamwe n’abahoze ari abayobozi mu gisirikare cya Israel, abahoze ari abayobozi mu butasi no mu nzego z’umutekano, abahoze ari abashinjacyaha bakuru, hamwe n’abakomeye bo mu rwego rw’ubucamanza n’abayobozi bo mu bucuruzi.
Inkeragutabara (abahoze mu gisirikare) zibarirwa mu magana, zirimo abahoze ari abapilote mu gisirikare cya Israel kirwanira mu kirere, b’ingenzi cyane ku bwirinzi bwa Israel, zari zakangishije kwanga kwitabira akazi – bituma habaho kuburira ko ibyo bishobora guca intege ubushobozi bw’igisirikare cya Israel.
Mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel rwarateranye rwumva ubusabe bwamagana rimwe mu mavugurura yo mu bucamanza ya leta, ryagabanya n’ububasha bw’urwo rukiko.
BBC