Benin: Umukuru w’ Igihugu cy’ u Rwanda yatangiye urugendo rw’ iminsi ibiri muri Benin
None kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 Ku isaha ya 6:50 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame n’ Umufasha we Jeannette Kagame bageze muri Benin. Aho bateganyije kugirira uruzinduko rw’ iminsi ibiri.
Ubutumwa bugaragaza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda yageze muri Benin bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda.
Akigera ku Kibuga k’ Indege Mpuzamahanga cya Cotonou Cardinal Bernardin Gantin yakiriwe n’ itsinda riyobowe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga Nyakubahwa Aurelien Agbenonci ririmo Minisitiri w’ Ubukungu n’ Imari Nyakubahwa Romuald Wadagni na Minisitiri w’ Inganda n’ Ubucuruzi Madamu Shadiya Alimatou.
Muri uru ruzinduko Nyakubahwa Paul Kagame azaganira na Perezida wa Repubulika ya Benin Patrice Talon kuri gahunda zirebana no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, cyane cyane mu bucuruzi, mu guteza imbere ishoramari n’ ubukerarugendo, korohereza urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, ubwikorezi bwo mu kirere hagati ya kigali na cotonou, inganda z’imyenda ndetse no kurwanya iterabwoba.