Amakuru ashushye

“I beg” Indirimbo ya Jay Polly na Davido

Davido ari mu Rwanda , yahageze ku wa gatanu tariki ya 02 Werurwe 2018 , kugeza ubu Davido ari gukorana indirimbo n’umuhanzi Jay Polly  ndetse iyi ndirimbo uri kuyikora akaba anayigeze kure.

Ubwo yageraga mu Rwanda, Davido yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru, aha yavuze ko mu Rwanda ahafite inshuti y’umuhanzi witwa Jay Polly, abantu baratunguwe bikomeye ariko Davido aza no kubigaragariza mu gitaramo yakoreye i Kigali.

Uyu munya-Nigeriya ubwo yari ku rubyiniro yahamagaye Jay Polly maze abwira abari bacyitabiriye ko ari inshuti ye, Jay nawe yuriye ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane muri iki gihugu “Ku musenyi” ndetse na Davido yageragezaga gufasha Jay Polly asubiramo ati “Ku musenyi”. Jay Polly arangije yashimiye cyane Davido ndetse anatangaza ko bagiye gukora ikintu gikomeye kuva i Kigali kugera i Lagos muri Nigeriya.

Igikomeye rero Jay Polly yavugaga nta kindi ni indirimbo ubu bari gukorana yitwa “i Beg” ndetse ikaba igeze kure ikorwa na Producer Pastor P kuko ibyo Jay Polly azaririmba muri iyi ndirimbo byamaze gukorwa ibisigaye ni ibya Davido ndetse na Video y’indirimbo nkuko Jay Polly abitangaza.

Jay Polly yagize ati:” Iyi ndirimbo yakabaye  yararangiye kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018 gusa ntibyakunze kuko Davido yari akinaniwe nyuma y’igitaramo yakoze ariko azagenda iyi ndirimbo irangiye kuko yabinyemereye ndetse n’amashusho yayo nayo tugomba guhita tuyafata kugira ngo izasohoke imeze neza.”

Davido agiye gukorana indirimbo na Davido

Jay Polly na Davido bamenyanye guhera mu 2014, icyo gihe Davido yari yaje mu Rwanda mu gitaramo yari aje kuhakorera , icyo bahamagaye Jay Polly ku rubyiniro maze akihagera abantu baramwishimira bikomeye dore ko yari mu bahanzi bakunzwe cyane muri icyo gihe maze Davido aratungurwa yifuza kumenya uwo muntu niko kumenyana gutyo none bagiye no gukorana indirimbo mu gihe nta wundi muhanzi wo mu Rwanda wigeze akorana indirimbo na Davido.

Davido na Jay Polly ni inshuti

Jay Polly yahamagawe na Davido ngo ajye ku rubyiniro

Jay Polly

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger