Bebe Cool yatumiwe mu nama ikomeye izabera mu Rwanda
Umuhanzi ukomeye muri Uganda Moses Ssali wamamaye ku izina rya Bebe Cool yatumiwe i Kigali kwitabira inama “High Level African Regional Tuberculosis (TB)” yiga ku gituntu izabera muri Kigali Serena Hotel guhera kuya 04-06 Werurwe 2019.
Umujyanama w’uyu muhanzi hano mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika yo hagati Bwana Dr Kintu Muhammad yatangaje ko Bebe Cool azaza mu nama y’Afurika iziga ku bijyanye n’indwara y’igituntu , nyuma yaho agiriwe Ambasaderi w’umuryango w’abibumbye ishamii rishinzwe guhangana n’indwara y’igituntu mu mwaka wa 2018.
Mu nama izabera I kigali Bebe Cool biteganyijwe ko ari umwe mu bazatanga Ikiganiro muri iyi nama Ifite insanganyamatsiko igira Iti ” Guhuriza Hamwe abarwayi b’igituntu.
Indwara y’igituntu n’imwe mu ndwara zikomeke kwibasira umugabane w’afurika no muri aziya abantu basaga 82 kw’ijana bapfuye bazira icyo cyorezo mu mwaka wa 2016.
iyi nama izabera i kigali bitaganyijwe ko izitabirwa n’abantu barenga 300 bazaba baturutse mu bihugu by’afurika ndetse no kuyindi migabane .
Bebe Cool ari imbere mu bahanzi b’abanyafurika bakora injyana ya Reggae na Ragga bo muri Uganda. Yatangiye umuziki mu 1997 atangiriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Ni umwe mu bahanzi bubashywe bakora n’inzu ireberera inyungu z’umuhanzi Ogopa Djs yo muri Kenya.
Mu gihe amaze mu kibuga cy’umuziki amaze gukora indirimbo ‘Wasibukawa’, Tombawala’, ‘Kabulengane’ n’izindi. aheruka mu Rwanda mu gitaramo Kigali Jazz Junction yari yatumiwemo umwaka ushize.
Bitaganyijwe ko Bebe Cool aribugere i Kigali kw’Isaha ya saa yine z’ijoro aho aribuzane n’indege ya Rwandair .