Bebe Cool yagize icyo yisabira Kanye West [Ye] uri muri Uganda
Abaraperi babiri bakomeye cyane mu muziki wa Amerika no ku Isi Kanye West usigaye witwa Ye na Big Sean bari mugihu cya Uganda ndetse na Kim Kardashian waje aherekeje umugabo we Ye.
Kanye West yaje muri Uganda mu mushinga we afite wo kurangiza album ye nshya yise “YANDHI”. Bakigera muri Uganda uyu muraperi we nabamuherekeje bahise bashinga studio nto mu rwego rwo kuyifashisha basoza ibikorwa byabo byabazanye muri iki guhugu byo kurangiza ibikorwa bye biri kuri iyi album ye.
Bebe Cool umuhanzi wo muri Uganda akimenya ko uyu muraperi wicyamamare ku Isi ari iwabo mu gihugu cya Uganda yahise amwandikira ibaruwa ndende amushima cyane no kumusaba ko bakorana indirimbo.
Mu ibaruwa Bebe Cool yashyize hanze yanditse agira ati
” Ndashimira Ye wahoze witwa Kanye West kuba yarahisemo gusura Afurika cyane igihugu cya Uganda akaba ariho agiye gukorera Album ye y’umuziki.
Mfashe uyu mwanya ngirango ngushimire Kanye West wowe n’umugore wawe ikipe yose mwazanye kuba mwarahisemo Uganda mukahakorera Album yanyu.
Ntewe ishema n’igihugu cyanjye ntitaye kuko kingana mubunini , Muri aka kanya nanjye ndi mu gihugu cyanyu muri gahunda z’Ubushabitsi (Business) , igitumye nandika ibi ni ukugusaba ko twakorana kuri iyi album nshyashya uri gukora.
Nk’umunyafurika ureba kure umuhanzi uzi icyo ashaka, reka mbe uwa mbere ugusabye ubu busabe nshize umanga, kuko ni benshi mu rubyiruko rwa Afurika ruba ruzi icyo rushaka ariko rugatinya kugikora cyangwa kukivuga, icyifuzo cyanjye kuri ibi na gusabye ni ukubera urugera rwiza abo bandi batinya kuvuga cyangwa kugaragaza ikibarimo , nubwo batsindwa ariko batsinndwe bagerageje aho kugirango batsindwe kugerageza.
Ndabyumva bishobora kutaba ari nibiramuka bitabaye sinzabe natagize isoni zo kugerageza icyo abahanzi bo muri Afurika bahira bifuza. Nzanezezwa no kwemera ubusabe bwanjye , hagati aho ryoherwa muri Ugunda kuko ni umutako w’agaciro wa Afurika. Murakaza neza kwa M7, Uganda Kanye na Kim.
Imana ibahe umugisha mwembi.”
Hagati aho tukiri kuri Kanye West uherutse guhura akanasangira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump. Uyu muraperi Ye byavuzwe ko agiye guhagarika umuziki akinjira muri Politike akiyamamariza Amerika mu matora azaba mu mwaka 2024.