AmakuruImikino

Beach Volley Ball: U Rwanda rwitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi mu Budage

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”, igizwe n’abakinnyi 4, (abagabo 2 n’abagore 2), bayobowe n’umutoza Ndayikengurukiye Jean Luc, bahagurutse i Kigali berekeza mu Budage uyu munsi tariki 26 Kamena 2019.

Iyi kipe  yitabiriye imikino y’igikombe k’Isi muri Beach Volleyball “The 2019 Beach Volleyball World Championships” kizabera i Hamburg mu Budage kuva tariki 28 Kamena kugeza 07 Nyakanga 2019.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo igizwe na Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier ikaba iherereye mu itsinda rya 11 “L”, bakaba bari kumwe na Thole afatanyije na Wickler (u Budage), Bourne na Tr.Crabb (USA) ndetse na Salemiinjehboroun ufatanyije na Vakili (Iran).

Muri iri tsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa 46 ku Isi, abakinnyi b’ikipe y’u Budage ni aba 3, aba Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni aba 24 naho aba Iran ni aba 40.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe y’u Rwanda igizwe na Ndacyayisenga Charlotte afatanyije na Hakizimana Judith, iri mu itsinda rya kane (D), kumwe na Silva na Barbosa (Brazil), Fernández na Elsa (Espagne) na Bieneck na Schneider (u Budage).

Iyi kipe y’u Rwanda y’abagore iri ku mwanya wa 48 ku Isi, ab’u Budage ni aba 20, aba Brazil bari ku mwanya wa 4 naho aba Espagne bo bari ku mwanya wa 24.

Ikipe y’u Rwanda yatozwaga na Paul Bitok ukomoka muri Kenya, yari yabonye iyi tike y’igikombe k’Isi cya Beach Volleyball, ibikesha kwitwara neza mu mikino y’Afurika “African Nations Beach Volleyball Cup 2019”, yabereye muri Nigeria tariki 21-27 Mata 2018.

Muri iyo mikino, ikipe y’u Rwanda mu bagabo yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Maroc amaseti 2-0 (21-15 na 21-16). Ni mu gihe iy’abagore, yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha yegukanye umwanya wa 3 itsinze Nigeria amaseti 2-0 (21-18 na 21-16).

Muri iri rushanwa riheruka mu 2017, Evandro Oliveira na André Stein (Brazil) ni bo begukanye umudali wa zahabu naho mu bagore watwawe na Laura Ludwig na Kira Walkenhorst b’ikipe y’u Budage.

Ikipe y’u Rwanda ya Beach Volley Ball yerekeje mu Budage
Twitter
WhatsApp
FbMessenger