AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

BBC igiye gucishamo umweyo abagera kuri 450 basezererwe

Nyuma y’intego igitangazamukuru gikomeye cyo mu Bwongereza, BBC, cyihaye yo kuzigama miliyoni 800 z’ama-pound bitarenze muri 2022, cyatangaje ko kigiye gusezerera ku mirimo abakozi bacyo 450, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa  uyu mwanzuro wafashwe muri 2016.

BBC yatangaje ko kwirukan abo bakozi bizajyana no guhagarika bimwe mu biganiro by’amakuru bakoraga birimo “Newsnight, BBC Radio 5 Live, World Update ndetse n’ikiganiro cy’icyamamare Victoria Derbyshire cyacaga kuri BBC 2”.

Umuyobozi w’ishami ry’amakuru muri BBC, Fran Unsworth, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kureka gutangaza amakuru mu buryo bwa kera, bakimukira ku buryo bugezweho.

Unsworth yagize ati “BBC ikwiye kujyana n’impinduka zihuye n’uburyo abadukurikira badukoresha. Dukeneye kuvugurura isura ya BBC mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere mu buryo budufasha kugabanya amafaranga dutakaza. Turi gutakaza umutungo wacu munini mu buryo bwo gutangaza amakuru bwa kera aho kwibanda ku bugezweho.”

Muri miliyoni 800 z’ama-pound BBC yifuje kuzigama, 80 muri zo zari zihariwe n’ishami ry’amakuru. Mu myaka ine ishize, miliyoni zisaga 40 zamaze gukurwaho.

Ikindi gice gisigaye kizava mu kuvugurura ishami ry’amakuru n’imikorere yaryo, ku buryo ngo inkuru z’ingenzi zizajya zinyuzwa mu bindi biganiro bikomeye n’andi mashami ya BBC.

BBC ishimangira ko aya mavugurura azakumira gusesagura umutungo byakorwaga igihe ibiganiro bitandukanye byashyiraga ingufu mu nkuru zimwe kandi zifitanye isano.

Ubuyobozi bwa BBC kandi buvuga ko buzongerera imbaraga urubuga rwa internet rwabo ndetse bagatangiza application nshya izajya inyuzwaho amakuru.

Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka zishobora kuba zatewe n’igitutu cya politiki kuko 75% by’umutungo BBC ikoresha uturuka muri leta, kandi ikaba iri kurwana no kurushaho kugeza ibiganiro byayo ku baturage benshi b’u Bwongereza babarizwa mu cyiciro cy’abadafite amikoro ahagije.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ibitangazamakuru bikoresha Televiziyo na Radiyo mu Bwongereza (Bectu), Noel McClean, yavuze ko gusezerera abo bakozi bizongerera imvune n’igitutu mu kazi ku bazasigara, nyamara umubare munini w’abakozi ari wo watumye BBC iba igitangazamakuru gikomeye ku isi hose mu gutanga amakuru n’ibiganiro; anongeraho ko BBC iri gushyira mu kaga ahazaza hayo.

Kugeza ubu ishami ry’amakuru rya BBC rikoresha abakozi hafi 6 000, barimo 1 700 bakorera hanze y’u Bwongereza. Ingengo y’imari y’iki gitangazamakuru byitezwe ko izagera kuri miliyoni 480 z’ama-pound buri mwaka, nyuma yo gukora amavugurura no kwirukana abo bakozi.

Ikiganiro cy’icyamamare Victoria Derbyshire cyacaga kuri BBC 2 nacyo cyahagaritswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger