AmakuruAmakuru ashushye

Bayigamba wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda akurikiranweho uburiganya

Robert BAYIGAMBA wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda, ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranweho uburiganya.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bayigamba afunzwe yemejwe n’umuvugizi mushya wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, gusa yirinda kugira byinshi atangaza ku byaha yakoze.

Ati” Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ndetse n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi giteganywa n’ingingo 176 y’icyo gitabo. Dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.”

Amakuru avuga ko Bayigamba yatawe muri yombi ku wa 22 Ukwakira 2019, ndetse ubu dosiye y’ibyo aregwa yamaze gukorwa n’Ubugenzacyaha igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Magingo aya ni umuyobozi Manumetal Ltd, gusa akaba yaranayoboye ishyirahamwe ry’abafite inganda ndetse yanabaye Umuyobozi mu Rwego rw’Abikorera.

Yabaye mu buyobozi bukuru bw’ibigo bitandukanye birimo RwandAir, Soras, Agaseke Bank [yahindutse Bank of Africa], Banki y’Abaturage, Kaminuza y’u Rwanda n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger