AmakuruUtuntu Nutundi

Batunguwe no kubona umwana wabo atashye kandi hari hashize ukwezi bamushyinguye

Ababyeyi b’ umusore w’imyaka 36 wo mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Uranga-Uradi, batunguwe no kubona umwana wabo witwa Charles Odhiambo atashye kandi nyamara ukwezi kwari gushize bamushyinguye, bahuruje abaturanyi bavuga ko batewe n’umuzimu.

Muri Nyakanga 2018, umuryango wa Charles Odhiambo wakiriye inkuru y’incamugongo ivuga ko umuhungu wabo yapfuye. Iryo tangazo ryabasabaga kwihurita kujya gutwara umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro biri mu mujyi wa Kisumu.

Umuvandimwe wa Charles , Bernard Ouma, yabwiye Citizen dukesha iyi nkuru ko bagiye mu buruhukiro bakavanayo umurambo w’umuntu w’igitsina gabo.

Bernard ati: “Twarebye ku myirondo bari bamukoreye dusanga yavukiye igihe kimwe na Charles. Narebye no ku kabombambari ke mbona barasa. Twahise tujya ku mushyingura.”

Nyuma y’ukwezi kose, umuryango w’uyu musore watunguwe no kubona atashye ndetse bagira ubwo banga kumwakira mu bavuga ko ari umuzimu we ubateye .

Charles yari amaze amezi atandatu adakandagira iwabo kubera ko yari yaragiye gupakaza, amaze kumva ko iwabo bamushyinguye, tariki ya 14 Nzeli yahise afata umwanzuro wo gutaha ngo ajye guhinyuza ayo makuru.

Kugeza ubu, ntabwo bari bamwemerera kwinjira iwabo mu rugo kuko bakizi ko ari umuzimu, ubu hari gukorwa imigenzo gakondo kugira ngo bahangane n’uwo bari kwita umuzimu ndetse bamaze no kwishinganisha kugira ngo uwo muzimu (Charles bari kwita umuzimu) azagirira nabi batazabibazwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger