AmakuruPolitiki

Batewe impungenge n’umunuko uturuka mu bwiherero bw’ishuri rya Ecole de Sciences de Musanze

Abakora ingendo zitandukanye mu muhanda uturuka mu mujyi wa Musanze werekeza mu cyerekezo cya Rubavu baca ku ishuri rya Ecole de Sciences de Musanze bavuga ko ubwiherero bwaryo bukomeje kurekura umwuka mubi ubongamiye abahisi n’abagenzi.

Witegereje aho iki kigo cy’ishuri cyubatse Kiri haruguru y’umuhanda ahitegeye umuhanda nyabagendwa wa kaburimbo mu marembo y’igikorwa gikomeye cy’ubukerarugendo (Ubuvumo bwa Musanze) busurwa n’imbaga nyamwinshi y’abakerarugendo baza kwihera ijisho uburanga n’umwihariko by’ubwo buvumo.

Ubwiherero ndetse n’ibyobo byunganira ubwiherero (fosse optiques) by’iri shuri nabyo byitegeye umuhanda wa kaburimbo, abakoresha uyu muhanda bavuga ko muri iyi minsi umunuko uhava umaze gufata Indi ntera kuburyo hari abahagera bagafunga amazuru.

Turikumwe Pascal ukora akazi k’ubunyonzi bw’igare aganira na Teradignews.rw yavuze ko mu masaha y’amanwa uyu munuko byibuze uba udakabije,byagera ku kagoroba guhera nka Saa 5:00Pm ,umwuka wazo utangira kwiganza no kongera imbaraga bikarushaho kunuka cyane.

Yagize ati’:” Imisarane y’iri shuri iratubongamiye nk’abantu dukoresha uyu muhanda isaha ku y’indi, ku manwa urahanyura ukumva irimo kunuka ariko bidakabije,iyo bigeze nka saa kumi n’imwe (5:00pm), umwuka wazo utangira guhura n’akayaga k’umugoroba hagahira rimwe bikarushaho kunuka n’uko ntacyo nabikoraho ariko ababishoboye baturwaneho nyabuna babishakire igisubizo).

Ibyobo byunganira ubwiherero birakuze bimaze imyaka myinshi

Sifa wiga mu ishuri rihana imbibi n’iki kigo nawe yagize ati’ ” Dukoresha uyu muhanda tujya ku masomo,dutaha ariko ntawashidikanya ko umunuko wa hano utabongamye, ubanza ubwiherero bwarapfumutse ntibabimenye kuko si gutya byahoze”.

Kayitare Aime ati’:” Sha njyewe iyo mpageze mfunga amazuru ubundi nkirukanka nkinjiza umwuka ari uko mparenze kuko nkunda kuhanyura bugorobye, umunuko nihatari kweli, cyakoze nta kidashoboka wenda hari ubwo zaba zaruzuye nibabikemura bizasubira kuba neza”.

Nyuma y’aba bahisi n’abagenzi bagaragaje imbogamizi z’uwo munuko w’ubu bwiherero bwitegeye umuhanda wa kaburimbo, umunyamakuru wa Teradignews.rw yegerenye umuyobozi w’iri shuri Padiri Florent UKWIGIZE ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo nawe agaragaza ko iki kibazo akizi ariko gifite gitera ikomoka ku burambe bw’imyaka myinshi iri shuri ryubatswe muw’1956 rifite.

Umubozi w’iri shuri Padiri Florent Ukwigize

Yagize ati: Nibyo koko iki kibazo turakizi ariko giterwa n’igihe kirekire iri shuri rimaze,ubusanzwe iri shuri rya Ecole de Sciences de Musanze ryatangiye muw’1956,hari inyubako nyinshi zirigize zirashaje kuburyo kuba zikuze hari aho bituma isuku itamera neza nk’uko bikwiye icyo dukora rero kuri Fosse optiques n’ubwo zikuze icyo navuga n’uko uyu munsi nta bushobozi dufite bwo kubaka izindi ariko tugerageza kuzikorera isuku tuvidura uko abanyeshuri bagiye mu kiruhuko twaherukaga kuzividura mu kwezi Kwa 9 mbere y’uko batangira noneho ubundi tugakoresha imiti yica udukoko n’igabanya impumuro itari nziza”.

Yakomeje agira ati” Fosse Optiques sinakwirengagiza ko kubera igihe kirekire zimaze zishobora kuba zishaje n’ubwo zipfundikiye umwuka ushobora kuba uzamuka, ariko hagati aho sinakwirengagiza ko kuri iki kibazo dufite n’abaturanyi babi kuko hari ubwo dusanga bamenaguye imifuniko (Dalette) yazo bashaka gukuramo Ferabeto rimwe na rimwe tugasanga bazikuyeho hapfunduye,ibi byatumye dushaka uburyo bw’umutekano wazo tuvugana n’abakora irondo ry’umwuga biragabanyuka ariko ntabwo byabaye 100%, urumva ko umutekano w’abajura nk’abo nawo ubwawo ari ikibazo, cyakoze twizeye neza ko bizakemuka 100% kuko ku mugoroba nsigaye mbona polisi y’igihugu yaje kurindira umutekano hafi aho iki ni icyizere biba bitugaragariza y’uko aba baturanyi babi bazacika”.

Iri shuri ryatangiye muw’1956 ibirirybatse byinshi bimaze gusaza

“Ikibazo cy’umwuka utari mwiza gikomeje kumvikana tugiye gushaka ubundi buryo tugikemura mu gihe tutaravidura omisarane twongeremo imiti twongere n’isuku kugira ngo turusheho kubana neza n’abaturanyi bacu,abatugenderera n’abahanyura bagiye muri gahunda zabo kuko turiho kubera bo Kandi abana turera ni ababo ni abacu tugomba gufatanyiriza hamwe gushaka igisubizo kirambye”.

Padiri Florent yavuze ko muri raporo ikigo cyatanze igaragaza inyubako zishaje harimo n’ubwiherero bityo bikaba byitezwe ko igisubizo cyabyo Kiri hafi kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.

Ikigo cya Ecole de Sciences de Musanze Kiri mu Karere ka Musanze kikaba cyegamiye kuri Kiliziya Gatorika na Leta,Kugeza ubu gifite umuryango mugari w’abanyeshuri barenga 800 bacyigamo.

Bamwe bavuga ko fosse Optiques z’iyi misarane zishobora kuba zarapfumutse ntibabimenye
Inyubako n’ubwiherero by’iri shuri birashaje
Ubuyobozi bw’Ikigo bugerageza gukora ibishoboks ngo buharanire isuku
Amazi menshi aterwa n’imvura agaca mu kigo akarega inyuma y’ubwiherero nayo ateje inkeke,ubuyobozi bw’Ikigo burasaba ko yakubakirwa umuyoboro(Ligore) kuko isaha n’isaha yasenya cyangwa akazuzura umuhanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger