Batatu mu basore b’Amavubi bakina hanze bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero
Abasore batatu b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, ni bo bamaze gusanga bagenzi babo mu mwiherero utegura umukino w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo na Cote d’ivoire.
Uyu mukino wa kabiri w’itsinda H uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali ku wa 09 Nzeri 2018.
Mu gihe hagitegerejwe ko abakinnyi batandukanye bagera mu Rwanda bagafatanya na bagenzi babo gutegura uyu mukino ukomeye cyane, kuri ubu abasore batatu ni bo bamaze gusanga bagenzi babo bakina hano imbere mu gihugu mu myitozo.
Abakinnyi bamaze kugera mu Rwanda barimo Kapiteni Haruna Niyonzima usanzwe ukinira Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, uyu akaba yarageze mu Rwanda mu ntagiriro z’iki cyumweru.
Abandi bamaze kugera mu Rwanda ni umuzamu Kwizera Olivier ukinira Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, cyo kimwe na rutahizamu Danny Usengimana uri kurangizanya na Tersana FC yo mu Misiri. Aba basore bombi bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa gatatu w’iki cyumweru.
Byitezwe ko abandi bakinnyi bazagera i Kigali mu minsi mike iri imbere. Aba ni Salomon Nirisarike wa AFC Tubize yo mu Bubiligi, Usengimana Faustin wa Khitan Sport Club yo muri Kuwait, Bizimana Djihad wa Beveren yo mu Bubiligi, Sibomana Patrick wa FC Shakhtyor yo muri Belarus, Kagere Meddie wa Simba SC, yo muri Tanzania na Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia yo muri Kenya.
Iyi kipe iraza gukomeza imyitozo kuri uyu wa gatanu saa cyenda n’igice, imyitozo igomba kubera kuri Stade ya Kigali.
Amavubi ataratangiye iyi mikino neza (dore ko yatsinzwe umukino wa mbere 2-1 na Republique de Centre Afrique) aherereye mu tsinda H asangiye na Cote d’ivoire, Republique de Centre Afrique na Guinee Conakry.