AmakuruAmakuru ashushye

Batatu batawe muri yombi nyuma yo gukubita umupolisi ku mukino wa Musanze na Etincelles

Abantu batatu ni bo bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’umukino wa Musanze na Etincelles warangiye ari 1-1, ugakurikirwa n’imvururu zidasanzwe zakubitiwemo n’umupolisi.

Ikipe ya Musanze yari yakiriye Etincelles mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane ukarangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Etincelles ni yo yafunguye amazamu muri uyu mukino ibifashijwemo na Cedrick Mugenzi, ku munota wa 89 Musanze yishyura ibifashijwemo na Mudeyi Suleiman.

Iki gitego cya Musanze cyo mu minota ya nyuma, ni cyo cyashamiranyije abafana b’amakipe yombi batangira gukozanyaho, nyuma yo kutishimira uburyo iki gitego cyatsinwemo nk’uko amakuru aturuka i Musanze abivuga.

Uyu mupolisi bivugwa ko wakubiswe we yari mu kibuga agerageza guhosha imvururu, hanyuma umwe mu barwanaga amukubita kimwe mu biti biba bizengurutse ikibuga, nk’uko Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yabitangarijwe na Hakorimana Christian wari uri kuri uyu mukino, uyu akaba ari n’umunyamakuru wa Energy Radio.

“Byatewe no kutumvikana kuri resultats zo kunganya ku munota wa nyuma. Ka kavuyo k’abafana bahita binjira mu kibuga. Babaye nk’abajya impaka Bizana imvururu.”

“Njye ubwanjye nari maze gutandukanya abazamuye amahane ari babiri. Ariko umwe wa Etincelles ni we wakabije cyane. Polisi imaze guhosha izo mvururu itwaye umwe muri bo, niho bakubise umupolisi wari usigaye azengurutswe n’abafana, havamo umwe amukubita kimwe mu biti biba bizengurutse ikibuga.”

Batatu batawe muri yombi baraye bacumbikiwe kuri Station ya Polisi y’igihugu ya Muhoza, iherereye rwa gati mu mujyi wa Musanze.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger