Batatu batawe muri yombi bazira kwiba ibikoresho bihagaze akayabo
Kuri uyu munsi tariki ya 13 Nyakanga 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwerekanye abasore batatu rwafashe nyuma yo kwiba ibikoresho bihagaze akayabo k’amafaranga menshi cyane.
Nkuko amakuru yatanzwe na RIB abivuga, aba basore bafashwe uyu munsi nyuma y’amakuru yatanzwe n’umugabo ukomoka mu gihugu cya Turkiya wari wibwe ibikoresho bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda maze hahita hatangira gushakishwa abamwibye kugeza bafashwe uyu munsi.
Ibikoresho bariya basore bari bibye uriya mushoramari wo mu gihugu cya Turkiya harimo Intebe z’ubwoko buhenze cyane, amatapi, amatara agezweho ashyirwa mu mazu ndetse na Frigo, ibi bikoresho byose bikaba byamaze gusubizwa nyirabyo nyuma yuko bariya basore babifatwanwe aho bari barabihishe bategereje kubigurisha.
Abafashwe bose uko ari batatu bahise bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe hagikorwa iperereza neza ngo hamenyekane niba ntawundi ufite uruhare muri buriya bujura ndetse hanakorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB ikaba ikomeza gusaba abanyarwanda kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko yabyo kuko bibatera igihombo kandi bishobora kubaviramo n’icyaha iyo bigaragaye ko babiguze bazi ko ari ibijurano.
Yanditswe na Hirwa Junior