AmakuruInkuru z'amahanga

Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umugore bamutwitse

Mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’Ubwongereza, abagabo batatu batawe muri yombi bacyekwaho gutwika umugore w’imyaka 31 y’amavuko byatumye bimuviramo kwitaba Imana.

Aya mahano yabaye kuwa gatanu ushize tariki ya 23 Nyakanga 2021, akaba yarabereye mu burasirazuba bw’agace ka Bury gaherereye mu mujyi wa Manchester.

Amakuru y’uko uyu mugore yakorewe ubu bugize bwa nabi yamenyekanye mu masaha ya saa moya n’igice ubwo polisi yahamagarwaga kugirango ize gutabara uwo mugore wari watwitse bikomeye cyane ndetse afite ibikomere byinshi.

Nkuko Polisi ikorera mu mujyi wa Manchester yabitangaje, yavuze ko yahamagawe mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo imenyeshwa ko hari umugore umerewe nabi kubera urugomo yari yakorewe rwo kumutwika bikabije byatumye agira ibikomere byinshi byaje kumuvira urupfu ubwo yari agejejwe kwa muganga.

Polisi ya Manchester ikaba yakomeje ivuga ko yahise ifunga abagabo batatu barimo umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, hakaza undi w’imyaka 24 ndetse n’umusore w’imyaka 26 y’amavuko bose bacyekwaho kugira uruhare mu gutwika uriya mugore byatumye yitaba Imana akigezwa kwa muganga.

Kugeza ubu aba bagabo bafashwe uko ari batatu bakaba bakomeje gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi mu gace ka Bury, bakaba bakomeje guhatwa ibibazo ku bijyanye n’icyaha barimo gucyekwaho kijyanye no gutwika uriya mugore ndetse hakaba hakomeje no gukorwa iperereza ryimbitse kugirango hamenyekanye impamvu yatumye uyu mugore akorerwa ariya mahano.

The Guardian

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger