Batatu batawe muri yombi bakekwa ho kwiba moto bafatanywe.
Abagabo batatu batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda, bakekwaho kwiba moto ebyiri bafatanywe, nyuma yuko abazibwe babimenyesheje polisi.
Abo bagabo uko ari batatu, barimo uwitwa Sindayigaya Haruna, Rukundo Jean na Ntirenganya Jean Claude, bakaba barafatiwe mu karere ka Kicukiro ku italiki ya 26 Ugushyingo nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mugi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu.
Yakomeje avuga yuko uwitwa Rafiki na Ntirenganya bafatiwe mu kagari ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku cyumweru barimo gushaka umuguzi w’iyo moto.
Yagize ati,“Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko nyiri iyo moto yayihaye Rafiki ngo akorere amafaranga atwara abagenzi; hanyuma afatanya na Ntirenganya kuyishakira abaguzi. Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bazi iyo moto na nyirayo wumvise barimo kuyigurisha, abimenyesha nyirayo wahise abibwira Polisi irabafata.”
SP Hitayezu yibukije ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira icyahungabanya umutekano ndetse n’icyabangamira ituze n’amahoro bya rubanda.
Asobanura uko uwitwa SIndayigaya yafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yabisobanuye agira ati,” Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku itariki 28 z’uku kwezi, Rukundo usanzwe ukora akazi k’Ubumotari yahamagaye Polisi ayimenyesha ko hari umuntu umwibye moto aho yari ayiparitse mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba. Polisi imaze kubona ayo makuru yatangatanze imihanda yose yakekaga ko uwari umaze kuyiba yashoboraga kunyuramo, nyuma y’amasaha atageze kuri atatu iyifatana Sindayigaya ayigejeje mu kagari ka Gihembe, mu murenge wa Kageyo.”
Nkuko igitabo cy’amategeko mpanabyaha mu Rwanda mu ngingo ya cyo ya 300 ibiteganya, umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Source: Police.gov.rw