AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Batatu bagomba gutoranywamo umukinnyi w’umwaka wa FIFA bamenyekanye

Umuholandi Virgil Van Dijk ari ku rutonde rw’abakinnyi batatu ba nyuma bagomba gutoranywamo uwahize abandi ku isi, aho ahataniye igihembo na Lionel Messi cyo kimwe na Cristiano Ronaldo.

Ni nyuma y’iminsi ine yonyine uyu musore yegukanye igihembo cy’uwahize abandi ku mugabane w’Uburayi, nanone agitwaye Messi na Cristiano Ronaldo.

Virgil yitwaye neza afasha Liverpool kwegukana UEFA Champions league yaherukaga gutwara muri 2005, mu gihe Messi we yafashije FC Barcelona kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne nyuma yo gutsinda ibitego 51 mu mikino 50 yakinnye mu mwaka ushize w’imikino.

Ni mu gihe Cristiano Ronaldo we yafashije Juventus kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abataliyani ndetse akaba yaranatwaye igikombe cya UEFA Nations league ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ureste Messi, Virgil na Ronaldo bahataniye igikombe cy’umukinnyi wahize abandi, hanashyizwe ahagaragara urutonde rw’abatoza batatu bagomba gutorwamo uw’umwaka.

Aba barimo Jurgen Klopp wa Liverpool, Pep Guardiola wa Manchester City cyo kimwe na Maurichio Pochettino wa Tottenham.

Ni mugihe kandi Phil Nevile utoza ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu bari n’abategarugori, ahataniye igihembo cy’umutoza w’abari n’abategarugori n’abatoza barimo Jill Ellis watwaranye igikombe cy’isi na leta zunze ubumwe za Amerika, cyo kimwe na Sarina Wiegman utoza ikipe y’igihugu y’Abaholandi.

Mu bari n’abategarugori kandi Umwongerezakazi Lucy Bronze ahataniye igihembo n’Abanyamerikakazi babiri; Megan Rapinoe na Alex Morgan.

Hazatorwa kandi igitego cy’umwaka kizava hagati y’icyo Lionel Messi yatsinze Real Betis, icyo  Juan Fernando Quintero ukinira River Plate yatsinze  Racing Club muri Gashyantare 2018 ndetse n’icyo  Daniel Zsori yatsinze ikipe ye ya Debrecen ikina naFerencvaros.

Ibi bihembo bizatangirwa i San Siro mu Butaliyani ku wa 23 z’uku kwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger