FIBA W. Cup: Ubufaransa bukinamo Umunyarwanda bwakoze ibititezwe busezerera USA
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa y’umukino wa Basketball, yakoze ibitatekerezwaga igera muri 1/2 cy’igikombe cy’isi nyuma yo gusezerera leta zunze ubumwe za Amerika iyitsinze amanota 89 kuri 79.
Ni mu mikino y’igikombe cy’isi cya Basketball gikomeje kubera mu mujyi wa DONGGUAN mu gihugu cy’Ubushinwa.
Izi Leta zunze ubumwe za Amerika zasezerewe, n’ubundi nta waziciraga akari urutega nyuma yo kwitabira iyi mikino zidafite abakinnyi b’ibihangage basanzwe basi cyane mu ruhando rwa Basketball. Aba barimo kabuhariwe LeBron James ukinira Los Angeles Lakers, Kevin Durant na Anthony Davis.
Iyi kipe kandi ntabwo yari kumwe na Kawhi Leonard na Paul George bakina muri Los Angeles Clippers, Stephen Curry wa Golden State Warriors, James Harden wa Houston Rockets, Kyrie Ivring wa Brooklyn Nets n’abandi.
Abafaransa baherukaga gutsinda leta zunze ubumwe za Amerika mu mukino mpuzamahanga muri 2006.
Iyi kipe yari iyobowe n’abakinnyi nka Rudy Gobert, Evan Fournier na Frank Ntilikina ufite inkomoko hano mu Rwanda, yatsinze Leta zunze ubumwe za Amerika ku manota 89 kuri 79.
Uyu Ntilikina by’umwihariko yafashije cyane ikipe y’Ubufaransa mu gace ka nyuma k’umukino, kuko yatsinze amanota arindwi muri 11 Abafaransa batsinze. Ni mu gihe Gobert yatsinze amanota 21 mu mukino wose, na ho mugenzi we Fournier akaba yatsinze 21 na rebounds 16 yakoze.
Gutsindwa n’Abafaransa byatumye Leta zunze ubumwe za Amerika zaherukaga kwitwara neza mu bikombe by’isi biheruka n’imikino Olympique; zirangiza ku mwanya wa gatanu mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Abafaransa bo bagomba kwisobanura na Argentine, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.