Basketball: U Rwanda mu ihurizo rikomeye nyuma yo gutsindwa na Uganda
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’intoki (basketball) yisanze mu ihurizo rikomeye nyuma yo gutsindwa na ekipe ya Uganda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 itsindwa amanota 79-63. kuri ubu u Rwanda rusabwa kuza mu makipe atatu y’ambere mu itsinda rya B kugira ngo ruzakomeze mu kindi cyiciro.
U Rwanda Nyuma yo gutsinda Mali mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu, bagatsindwa na Nigeria kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’u Rwanda ntiyashoboye kwihagararaho imbere ya Uganda mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.
Muri iyi mikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa, aho u Rwanda, Nigeria na Uganda bari biyongereye kuri Mali yakiniraga iwayo.
Mu mukino Uganda yagaragaje ingufu nyinshi cyane dore ko mugace ka mbere k’umukino yakarangije ir’imbere n’amanota 28 kuri 16 naho agace kabiri ikarangiza naho iri imbere n’amanota 48 kuri 27. Bigaragara ko u Rwanda rwari rwasigaye cyane ku buryo no mu gace ka gatatu kaje kurangira Uganda ifite 65 kuri 46.
Mu gace ka nyuma k’umukino, abakinnyi b’u Rwanda baje bashaka kugabanya ikinyuranyo c’amanota batsinzwe na Uganda , babifashijwemo n’amanota atatu ya Nkurunziza Walter, hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 15, gusa birangira u Rwanda rutakaje umukino rutsinzwe amanota 79 kuri 63
Nigeria niyo ishoje imikino ibanza iyoboye itsinda B, ikurikiwe na Uganda, Mali mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa kane.Imikino yo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 25 Kamena no kuya 3 Nyakanga 2018, amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza mu cyiciro gikurikira. ibi bisaba u Rwanda gutsinda.