Bari mu myigaragambyo kubera Perezida wabemereye inyama z’ingurube ntazibahe
Abaturage bakennye bari kwigaragambya kubera inyama z’ingurube bagombaga guhabwa mu biruhuko by’iminsi mikuru bemerewe na Perezida Nicolás Maduro ntazibahe.
Ibi byabaye muri Venezuela nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu , Nicolas Maduro yari yemereye abaturage bakennye muri iki gihugu inyama z’ingurube kugirango nabo banezererwe n’iminsi mikuru birira kukaboga. Bitewe nuko rero uyu perezida yababeshye ntazibahe bahisemo kujya mu mihanda dore ko Inyama z’ingurube cyane cyane amaguru yazo nka Pernil de Cerdo by’umwihariko mu minsi y’ibiruhuko bya Noheli, ni kimwe mu biribwa gakondo biribwa cyane.
Nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 nibwo Perezida Nicolas yatangarije abakene ko atabashishe kubakorera ibyo yiyemeje kuberako ngo inyama yari yabemereye zitabonetse bitewe n’uko Portugal yari gutanga ingurube itazitanze.
Ibi ariko birasa naho ari urwitwazo kuri Perezida Nicolas kuberako Portugal ashinja kuba yaranze ko ingurube zisohoka yamaganye ubutumwa bw’uyu mu Perezida ahubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Portugal ni Augusto Ernesto dos Santos Silva avuga ko igihugu cye kitbuza ibicuruzwa gusohoka.
Sosiyete zicuruza ibiribwa zo muri Portugal zirimo Raporal na Agrovarius zatangaje ko Venezuela ikizibereyemo umwenda wa miliyoni 40 z’amayero, zituruka kuri toni 14 000 z’amaguru y’ingurube icyo gihugu cyatumije umwaka ushize kikananirwa kwishyura.
Itangazo Raporal yasohoye yavuze ko bishyuwe igice, ariko guhera muri Kanama uyu mwaka ngo nta yandi mafaranga bahawe.
Raporal yatangaje ko nta maguru y’ingurube yohereje muri Venezuela uyu mwaka, yanahakanye ibyo Venezuela ivuga ko hari inyama zabujijwe kugera muri icyo gihugu. Ambasaderi wa Venezuela yijeje izi sosiyete z’ubucuruzi ko ideni ryafashwe mu 2016 rizishyurwa bitarenze Werurwe 2018.
Abaturage bigaragambyaga guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru binubiraga ko babeshywe na Leta.
CNN ikomeza ivuga ko aba bari bemerewe inyama bigaragambyaga bamena inkono n’amasafuriya, bijujutira ko iminsi mikuru igiye kurangwa n’ibura ry’ibiryo kubera Leta yababeshye.
Umwaka wa 2017 ntiwahiriye ubukungu bwa Venezuela kuko ifaranga ry’icyo gihugu, Bolívar, ryataye agaciro cyane bigatuma ibiciro bizamuka cyane cyane iby’ibiribwa n’imiti.