Imikino

Barcelona yiyemeje kujyana Neymar mu rukiko

Mu ntangiro za kanama nibwo inkuru ya Neymar yo kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yakwiriye ndetse iza kuba impamo uyu musore yerekeza muri yi kipe aguzwe akayabo k’Amayero miliyoni 222, nyuma yo kugenda kwe havuzwe byinshi gusa kuri ubu ikiriho ni uko yaba agiye kujyanwa mu nkiko na Brcelona kubera amasezerano yagiye atarangije.

Ikipe ya Barcelona yatangaje ko igiye kujyana Neymar mu nkiko nyuma kuyivamo atarangije amasezerano, iyi kipe ikaba yatangaje ko yifuza amapawundi agera kuri miliyoni 8.5 akongeraho n’amafaranga yishyuwe nk’agahimbazamusyi agahita ava muriyi kipe atayikiniye ndetse bakongeraho indishyi y’akababaro ya  10% by’inyungu yayo mafaranga yose .

Barcelona yavuze ko niba uyu mukinnyi adashaka kubishyura nibura iyi kipe yerekejemo ya PSG yakwishyura aya mafaranga, mu nyandiko yasohowe na Barcelona yandikiye Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Esipanye ndetse uru rwandiko mbere yo kugera mu rukiko rwo muri  FIFA rukazabanza kujya muri Federasiyo yo mu Bufaransa.

Ibi byazamuwe ni uburyo mu minsi ishize Neymar yatangaje ko atigeze yishimira ubuyobozi bw’ikipe ya Barcelona anahishura ko biri muri bimwe byatumye atayigumamo, aba bayobozi bahise bagira umujinya bahitamo kongera kubyutsa ikirego basaga n’aho birengagije.

Ibya Neymar na Barcelona bikomeje kuba urujijo kuko usanga buri wese avuga ko undi hari amafaranga amurimo, Neymar mu minsi yashize yatangaje ko indi mpamvu yatumye ava muri Bacelona ari ukubera amafaranga iyi kipe yanze kumuha agahitamo guhita asesa amasezerano bari bafitanye yagombaga kurangira muri 2021.

Uru rupapuro Barcelona yasohoye kuwa 11 kanama 2017 yavuze ko uyu mukinnyi agomba kwirengera ingaruka zo kujya muri Paris Saint Germain[PSG] amasezerano ye atarangiye, Neymar yagiye muri PSG nyuma yo kwishyurwa amayero agera kuri miliyoni 26, nyuma yo guhabwa aka kayabo yahise agenda nta kintu akoze muri iyi kipe, bikaba ari bimwe mu biri gutuma ikipe ya Barcelona ivuga ko agomba kwishyura aya mafaranga akagerekaho n’indishyi y’akababaro  cyangwa ikipe yerekejemo ikayishyura.

Ayo yishyuwe kuwa 31 Nyakanga 2017 ngo agomba kuyasubiza bubi na bwiza ndetse n’andi yari yishyuwe mbere ho gato y’uko agenda.

Inkuru bijyanye: Uhagarariye Neymar yavuze impamvu yatumye ava muri Barcelona

Twitter
WhatsApp
FbMessenger