AmakuruAmakuru ashushye

Barafinda wigeze kugerageza kwiyamanariza kuba perezida yasubijwe mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe

Barafinda Sekikubo Fred wigeze kugerageza kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora aheruka yasubijwe mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubgenzacyaha [RIB] rwemeje ko Barafinda Sekikubo Fred yasubijwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera kugira ngo yitabweho n’abaganga kuko yari yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize,RIB yatumije Barafinda ngo yitabe, igisubizo yabahaye gituma bamujyana mu bitaro bya CRAES Ndera,iri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo,kumusuzumisha ngo barebe uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Kuwa 04, Werurwe, 2020 uwari Umuvugizi w’Ubugenzacyaha,Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeje ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye bituma adakurikiranwe ku biganiro yacishaga ku rubuga rwa You Tube.

Nyuma y’amezi 6 amaze gusezererwa mu bitaro,Barafinda wari wakize ndetse yarasubijwe mu buzima busanzwe,yakomeje gutanga ibiganiro bidahwitse kuri You tube.

Umuvugizi wa RIB,Dr.Murangira B. Thierry,yabwiye KT Press ko Abaganga babagiriye inama ko Barafinda, wajyanwe kuvurwa bwa mbere muri Gashyantare 2020 agasezererwa muri Nyakanga muri uwo mwaka, agomba kugarurwa kuvurwa igihe cyose yongeye kugaragaza ibimenyetso by’uko indwara yagarutse kugira ngo akurikiranwe n’ubuvuzi.

Dr.Murangira B.Thierry yavuze ko Barafinda yasubijwe I Ndera nyuma y’uko hari ibimenyetso yagaragaje by’uko uburwayi bwe bushobora kuba bwagarutse.

Barafinda, washakaga guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017, yamenyekanye cyane ku rubuga rwa YouTube kubera ibintu byinshi yagiye atangaza, birimo ibyagaragazaga ibimenyetso by’uko afite ihungabana mu mutwe.

Ibi byatumye RIB imuhamagaza,nyuma ikeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe,ajyanwa gusuzumwa muri biriya bitaro bya CRAES Ndera asanganwa uburwayi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger