AmakuruPolitiki

Barafinda Sekikubo utagaragaye mu bakandida bujuje ibisabwa yakaniye kurahirira kuba Umukuru w’igihugu

Barafinda Sekikubo Fred waherukaga gushyira kandidatire ye ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi gutaha 2024, yakubise agatoki ku Kandi ko ararahira akayobora u Rwanda.

Ni nyuma y’uko komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje abakandida batatu bemerewe by’agateganyo kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Barafinda ntiyisangemo.

Ku ikubitiro uyu mugabo yari yavuze ko yiteguye kuyobora neza Abanyarwanda akabaha igihugu batigeze babona kuko politike n’imigenzereze yayo bimugendagenda mu rutirigongo bityo bikaba ihame rye ryo guha abaturagihugu iterambere ridasanzwe ririmo gushyira perezidansi muri buri Ntara y’igihugu.

Barafinda yavuze ko atemera ibyatangajwe ko atujuje imikino y’abanusinyiye n’ibindi ,akaba ariyo mpamvu ararahira.

Yagize ati:”Niba baransinyiye iyo mikono yose mu matora y’ahashize nkayibona n’iy’umurengera ubu 2024 nibwo nayibuze? Isaha iyo ariyo yose ndarahira nicyo nababwira,kurahira byo n’itegeko n’ihame ntihagire ubishidikanyaho”.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko Komisiyo yakiriye kandidatire icyenda z’abasaba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kuzisuzuma isanga izujuje ibisabwa ari eshatu.

Oda Gasinzigwa yavuze ko izujuje ibisabwa ari iya Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ndetse na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga

Ku bandi bari basabye kuba abakandida bigenga kuri uyu mwanya, ari bo Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Diane Shima Rwigara ndetse na Mbanda Jean, Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko batujuje ibisabwa, ahanini bishingiye ku mikono y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire zabo.

Barafinda Fred byatangajwe ko atujuje nibura abantu 12 bamusinyiye mu turere dutandukanye, turimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke n’utundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger