Amakuru

Pedro Someone, Barafinda na Ama G bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Barafinda , Ama G na Pedro Someone bagiye guhurira mu gitaramo cyo kumurika Album ya Pedro Someone yise”Gira neza wigendere”. Iki gitaramo kizaba kuya 24 ukuboza 2017.

Niyigena Jean Pierre wamamaye nka  Pedro Someone ufatanya ubuhanzi n’akazi gasanzwe ko kuba ari muganga doreko ari umuforomo , Pedro Someone yatangarije Teradignews.rwko muri iki gitaramo yifujeko cyaba mu minsi mikuru ya  Noheli  kuberako yifuza guha abakunzi be Noheli n’Ubunane.

Yagize ati: ” Iki gitaramo nagishyize mu minsi mikuru ya Noheli kuberako abantu baba bashyushe, kandi ndashaka kuzaha abanyarwanda Noheli n’Ubunane natumiye umuraperi Ama G The Black  na Barafinda kandi bamaze kwemerako bazaza. Sinari kubashyira kuri Affiche tutarabyumvikanyeho pe, Amag namusanze iwe turavugana turabirangiza kandi na Barafinda nuko bimeze.”

Iki gitaramo kizabera mu karere ka Kamonyi muri Salle yitwa Girimpuhwe i Kigese kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

“Gira neza wigendere” Album ya  Pedro Someone  igizwe n’indirimbo 13 . Muri zo izifite amashusho ni: Umwaka urarangiye, Happy new year, Umugore mwiza, Ni wowe, Tubyumve kimwe na Umpumurize. Izindi zitarakorerwa amashusho ni; Umunzani, Uranyemeje, Mariam, Ngushimire, Ndagukunda, Uri uwambere n’Impeta.

Aganira na Teradignews.rw Barafinda Sekikubo Fred mu rwenya rwinshi yemejeko azifatanya na Pedro Someone agira ati:” ndi umuntu bwite w’Abanyarwanda bose ntavangura iryariryo ryose. Kandi nshigikiye abahanzi bose n’abantu bose bafite ibyo bakora.  niyo mpamvu nemereye umuvandimwe Pedro kuzamufasha ni umunyarwanda kandi nduwabanyarwanda.”

Barafinda yakomeje asaba abantu bose kuzitabira iki gitaramo kuko abateganyirije byinshi birimo n’indirimbo ye ‘Akikiliya’ hamwe n’izindi 700 abahishiye gusa umuntu yakwibaza  niba zose azaziririmba .

Pedro Someone azifatanya nabandi bahanzi nka  Ama G The Black, Mbata umunyamakuru akaba n’umunyarwenya hamwe n’uwitwa Rebecca.Kwinjira muri Iki gitaramo ni amafaranga 1000  ku bantu babiri bakundana , amafaranga 500 ku muntu umwe na 400 ku bana batoya.

https://youtu.be/WNWfmQxvirw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger