Barack Obama yasuye Kenya ku ncuro ya kane-Amafoto
Ku gicamunsi cy’iki cyumweru ni bwo indege yari itwaye Barack Hussein Obama wahoze ayobora Leta Zunze ubumwe za Amerika yasesekaye ku kibuga cy’indege kitiriwe Jomo Kenyatta giherereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yagiriye uruzinduko rwe rwa kane.
Akigera i Nairobi, perezida Obama yahise yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu mu rwego rwo kubonana na Uhuru Kenyatta uyobora igihugu cya Kenya, aba bombi bakaba bagiranye ibiganiro.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kenyatta ndetse na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, byitezwe y’uko Obama ari buhite yerekeza ahitwa Kogelo, agace gaherereye mu birometero 70 uvuye i Nairobi, mu rwego rwo kubonana na bene wabo batuye muri aka gace.
Uru ruzinduko ni urwa kane perezida Obama agiriye mu gihugu cya Kenya asanzwe anafitemo inkomoko, by’umwihariko uru akaba ari urwa mbere ahagiriye kuva yava muri White House mu mwaka ushize.