AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Barack Obama yakanguriye Abanyamerika kwirinda amagambo y’abayobozi ahembera amacakubiri

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika,Barack Obama yasabye Abanyamerika kwamagana imvugo y’umuyobozi wabo uwo ari we wese ihembera amacakubiri hagati yabo cyangwa urwango rushingiye ku moko y’abatuye iki gihugu.

Obama atangaza ibi, nta muyobozi n’umwe yashyize mu majwi, ariko aya magambo ye y’imbonekarimwe ayavuze mu gihe Perezida Donald Trump w’Amerika yashatse kwikuraho abamunenga ko imvugo ye ijyanye no kurwanya abimukira yateje ibikorwa by’urugomo.

Mu ijambo yavuze ejo ku wa mbere, Perezida Trump yamaganye urwango ndetse n’abumva ko abazungu basumba abandi baturage.

Yavuze iryo jambo nyuma yaho abantu 31 bapfiriye mu iraswa ryibasiye imbaga i Texas na Ohio.

Mu gihe yari ku butegetsi – cya manda ebyiri zemewe n’itegekonshinga ry’Amerika cyo guhera mu mwaka wa 2009 kugera mu wa 2017, Obama yaharaniye guca itungwa ry’imbunda mu baturage ariko ntiyabigeraho.

Mu mwaka wa 2015, yabwiye BBC ko kunanirwa “gushyiraho amategeko yo gutunga imbunda mu buryo bushyira mu gaciro bubungabunga umutekano” ari cyo kintu cyamushavuje kurusha ibindi byose mu gihe yamaze ari Perezida.

Balack Obama yirinze kuvuga ku magambo ya Trump yateje impaka ajyanye n’abimukira, ariko ejo ku wa mbere yasohoye itangazo.

Muri iryo tangazo yagize ati: “Dukwiye kwamagana dukomeje imvugo iva mu minwa y’umuyobozi uwo ari we wese ihembera icyuka cy’ubwoba n’urwango cyangwa ituma ivanguramoko rifatwa nk’ikintu gisanzwe kitagize icyo gitwaye”.

“[Dukwiye kwamagana] Abayobozi baharabika abo tudasa, cyangwa bagaca amarenga ko abandi bantu, barimo n’abimukira, babangamiye imibereho yacu, cyangwa bagafata abandi bantu nk’ikiremwamuntu kidashyitse, cyangwa bagaca amarenga ko Amerika ari iy’ubwoko bumwe bw’abantu”.

“Nta mwanya bafite muri politike yacu cyangwa mu buzima bwacu. Kandi igihe kirageze ko benshi mu Banyamerika b’umutima mwiza, bo mu bwoko bwose n’imyemerere yose n’abo mu ishyaka rya politike iryo ari ryo ryose, babamagana uko bikwiye bandi batarya iminwa”.

Mu gihe yiyamamarizaga kuba Perezida, Bwana Trump yavuze ko abimukira baturuka muri Mexico ari abicanyi ndetse bafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Mu gihe cya vuba gishize, yateje uburakari ubwo yavugaga ko abagore bane bo mu nteko ishingamategeko y’Amerika batari abazungu “basubira iyo bavuye hangiritse kandi huzuye ibyaha bakahazahura”. Yahakanye ko ayo magambo ye yari arimo ivanguramoko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger