AmakuruPolitiki

Barack Obama azagenderera Kenya mu cyumweru gitaha

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe Balack Hussein Obama, azasura igihugu cya Kenya anafitemo inkomoko ku wa 16 Kamena 2018, mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Biteganyijwe ko Obama azagirana ibiganiro na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu biro bye i Nairobi, mbere y’uko yerekeza ku gisekuru cye kiri ahitwa  K’Ogelo, mu rwego rwo gusura abavandimwe be bahatuye.

Amakuru avuga ko perezida Obama azanahura n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Uhuru Kenyatta.

Ku munsi ukurikiraho perezida Obama azahita yerekeza muri Afurika y’Epfo, aho azatanga ikiganiro ku munsi ngarukamwaka wo kwibuka Nelson Mandela.

Perezida Obama azaba aherekejwe n’abo mu muryango we.

Uru ruzinduko ruzaba ari urwa mbere Obama agiriye muri iki gihugu, kuva yava ku butegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ku wa 20 Mutarama 2017.

Izaba ari incuro ya kane asuye igihugu cya Kenya. Bwa mbere hari mu 1987, ahagaruka mu 1992, mu gihe bwa nyuma ahaheruka ari muri 2015, mu ruzinduko rw’amateka yahakoreye ubwo yari muri Mandat ye ya kabiri nk’umukuru wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger