Banze kuvura abarwayi kuko bakoresha MoMo
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2023 MTN yatanze ubutumwa yihanganisha abakiriya bayo ibabwira ko serivisi yayo yo kohererezanya kwakira no kwishyurana MoMo yagize ikibazo itarimo gukora.
Ubutumwa buragira buti: “Mukiriya wacu, turabamenyesha ko mushobora guhura n’imbogamizi mu gukoresha serivise za MoMo. Ababishinzwe bari gukora ibishoboka byose ngo serivise yongere gukora neza nk’uko bisanzwe. Murakoze.”
Abakoresha iyo MoMo ubwo butumwa ntibabwikiriye neza kuko bwabateye kuyijujutira bayisaba ko ikosora icyo kibazo cyabaye mu maguru mashya kuko birimo kubangiriza imirimo abandi bagaragaza ko biri kubateza igihombo. Ibi ni ibitekerezo by ‘abakiriya byaherekeje ubwo butumwa ku rubuga rwa X.
Uwitwa Iradukunda Joas yagize ati: ”
Ibaze ko mvuye kuri moto najya kwishyura bikanga! Ubu kweli murabona biri bugende gute? Please MTN Rwanda ubutaha mujye muduha amakuru mbere y’igihe. Murakoze!”
Kayitare Omar we yagize ati: “Mutubabarire pee twabuze uko twishyura Rwanda forensic ngo badukorere ikizami kandi turarembye.”
Ndayisenga Clement we yabajije ati: “Tubihanganire KUGEZA RYARI? Ibihombo n’urukururano muri guteza birishyurwa na nde?
Uwitwa Bosco nawe yagaragaje ko bagiye kumwogesha amasahani bitewe nuko yabuze ubwishyu bw’ ibyo yafashe muri resitora agira ati: “Ko bagiye kutwogesha amasahani, twabuze uko twishyura muri restaurant. ”
Shyaka Christian nawe yasubije ubutumwa bwa MTN agira ati: “Maze guhomba amafranga agera muri milion 3 eshatu z’u Rwanda mugerageze mukemure iki kibazo rwose kuko ndi guhomba cyane.”
Ntabwo ari abo bonyine babangamiwe no guhagarara kwa Momo ni uko abo ari bamwe muri benshi bagize icyo bavuga kuko hari benshi babuze n’ aho babivugira bitewe n’ibice bitandukanye barimo gusa sinasoza ntavuze ku butumwa bwa Icyimpaye wiyita FICYI n’ ubwa Dusabimana Intore Emmanuel.
Icyimpaye buragira buti: “Ubu muribaza imirongo iri kwa muganga batabasha kwishyura ko ntawucyakira cash, ubuzima bwahagaze nakwambia.”
Dusabimana Intore Emmanuel aragira ati: “Momo Rwanda Ltd ntago twabababarira ikibazo iyo kirenze 30 min burya muba muduhombeje cyane kandi mukaba mutazatwishyura so rero suko mutaduteguje mwaraduteguje arko igihe mwatanze ntago aricyo mwakoresheje mwakoresheje n’igihe cyacu nta burenganzira tubahaye mwisubireho.”
Nasoza nihanganisha buri wese wagizweho ingaruka n’ icyo kibazo k’ ihagarara rya MTN Mobile Money mu Rwanda hose.