AmakuruUbukungu

Inoti ya 500 n’iy’1000 zigiye gusimbuzwa inshyashya zizaba zifite ibirango by’umuco n’ubukerarugendo

Bwana RWANGOMBWA John umuyobozi mukuru wa Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti za magana atanu n’iz’igihumbi zishaje zizavanwa ku isoko hagasohoka izindi nshyashya aho zizaba zije kunoza no gutuma habaho iterambere mu igura n’igurisha.

Aha Bwana RWANGOMBWA John yerekanaga isura y’inoti nshyashya zigiye 

Ibi byagarutsweho kur’uyu wa kane tariki ya 07 Gashyantare 2019, mu kiganiro umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu( BNR) yagiranye n’itangazamakuru.

Bwana RWANGOMBWA yavuze ko bitarenze icyumweru gitaha inoti nshya ya 500 n’inoti nshya ya 1000 zigomba kuba zageze ku isoko zigasimbura izari zisanzwe zikoreshwa.

Aha Bwana Rwangombwa yagize ati:“ iyo urebye ku noti ya maganatanu usanga hariho ikibazo kuko hari aho usanga ijya gusa n’iy’igihumbi, akaba ariyo mpamvu tugiye kuyihindura mu rwego rwo kongera umwimerere wayo kuko twasanze ikunda guhita isaza iyi ikaba ari nayo mpamvu yatumye twifuza gukora izi noti nshyashya”.
Bwana Rwangombwa yasoje yizeza abanyarwanda ko hagiye gukemuka ikibazo cyajyaga kigaragazwa na benshi bavuga ko inoti za 500 n’iz’1000 zisaza vuba kandi ngo izi noti zikazaba zageze ku isoko ry’igura n’igurisha ndetse no mu bigo by’imali bitarenze icyumweru.

Izi noti nshyashya bimwe mu bizaba biziranga harimo ibirango by’umuco w’u Rwanda ndetse n’ibiranga ubukerarugendo aho byitezweho ko zizahindura byinshi mu koroshya no kunoza ihaha n’igurisha .

Raporo ya 2018 igaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 4% ugereranyije n’idolari, mu gihe mu mwaka  wa 2017 iki kigero cyari  kuri 3% ni ukuvuga ko itakara ry’agaciro k’ifaranga ugereranyije n’idorali rigenda rita agaciro.

Twabibutsa ko kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwa inoti 4 ni ukuvuga inoti y’amafaranga ibihumbi 5000 iy’amafaranga 2000, iy’amafaranga 1000 ndetse na murumuna wazo ariyo ya 500, hakaba habayeho ihinduka ry’inoti ya 500 n’iy’1000 nyuma y’uko iri hinduka ryaherukaga mu mwaka wa 2013 ku ya 500 no mu mwaka wa 2015 ku ya 1000.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger