AmakuruInkuru z'amahanga

Banki Nkuru ya Zimbabwe igiye gusohora amafaranga mashya

Banki Nkuru ya Zimbabwe yatangaje ko kuri uyu wa  11 Ugushyingo iraza gushyira hanze inoti nshya z’amafaranga agomba agiye kujya akoreshwa n’iki gihugu.


Nku’uko BBC yabitangaje iki ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ibura ry’amafaranga rimaze igihe kinini kibasiye iki gihugu mu gihe ubukungu bwacyo bukomeje kugana kuzamba.

Leta ya Zimababwe kivuga ko igiye gushyiraho inoti nshya z’amadolari abiri n’atanu kandi ko ntawe bikwiriye gutera ubwoba ko ifaranga rizata agaciro.

Muri Kamena uyu mwaka wa  2019 ni bwo hakuwe ku isoko  ikoreshwa ry’idolari ry’Abanyamerika ryari ryarashyizweho muri  2009 ngo ryongere  rizahure ifaranga ry’igihugu ryagaragaraga ko ririmo guta agaciro  muri icyo gihe. Zimbabwe kuri ubu itangaza ko  yifuza ko byasubira uko byahoze mbere.

Leta ya Zimbabwe ivuga ko izi noti zigiye gushyirwa ku isoko zitezweho kuzagira uruhare mu kugabanya ibura ry’amafaranga ahererekanwa mu ntoki (cash) ku buryo n’abaturage baburaga n’ayo babikuza muri za banki.

BBC yatangaje ko kuri ubu hari ubwoba ko kuzana ifaranga rishya mu gihe igihugu kiri rwagati mu bibazo by’ubukugu bishobora kuzatera itakaza ry’ifaranga (inflation). Kuri ubu umugati waguraga idolari rimwe muri Zimbabwe, riragura amadolari 15 ya Zimbabwe.

Biravugwa ko kuva hagarurwa idolari rya Zimbabwe, ifaranga ryatakaje agaciro ku kigero cya 300%  bivugwa ko Leta ya Zimbabwe  yahagaritse gutangaza amakuru yerekeye iby’iki kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger