AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Banki nkuru y’ u Rwanda yateye utwatsi iby’ abavuga ko yememereye Banki Lamberi gukora

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yakebuye abagana amatsinda abaguriza amafaranga k’ urwunguko rukabije azwi nka Banki Lamberi kubera ko hari ababyitiranya no kuba ubuyobozi bwa BNR buherutse gushyiraho amabwiriza yemerera ibigo bito kuguriza amafaranga abantu ku giti cyabo.

Tariki 25 Mata 2023, ni bwo ibwiriza rya Banki nkuru  y’ igihugu ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ibishingirwaho mu gutanga uburenganzira ku bigo n’abantu bifuza  gutanga inguzanyo ku giti cyabo.

Aha, abanshi babisamiye  hejuru bavuga ko Leta yemereye abafatirana abandi mu bihe bidasanzwe byo kubura amafaranga bakayabaha ku nyungu z’ umurengera ibi bizwi nka Bank Lambert gukora kandi ko bishyigikiwe na Banki nkuru y’ u Rwanda

Nyuma y’uko abenshi bakomeje kubyitiranya no kuba Banki Lamberi zarahawe umugisha na BNR, ubuyobozi bw’ iyi Banki bwasobanuye icyatumye ayo mabwiriza ashyirwaho bunakebura abagana izo banki ko bitemewe kandi ko ntaho bitaniye n’ ubutubuzi busanzwe bukorwa ku muntu bafatiranyije n’ ubukene bwo kubura amafaranga amugoboka mugihe runaka

Guverineri wa Banki nkuru y’ u Rwanda John Rwagombwa avuga ko ayo mabwiriza yashyizweho kubera ko abantu bakomeje kugaragaraza impamvu zitandukanye zituma bakomeza kugana Banki Lambert abenshi bagahuriza ku kuba hari igihe ibigo by’imari bitinda gutanga inguzanyo ku bantu bayikeneye.

Rwangombwa avuga ko kuba Banki Lamberi n’abandi bacuruza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga batemewe, ari impamvu z’umutekano w’amafaranga y’abantu. Abakira bakanaguriza amafaranga mu buryo butemewe, basabwe kugana inzego zibishinzwe bakuzuza ibisabwa bagahabwa uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko.

Imibare ya BNR igaragaza ko ibigo bigera kuri 40 bimaze guhabwa uburenganzira bwo kuguriza amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi inguzanyo zigatangwa hagendewe ku mategeko ndetse n’ inyungu yemewe ibi bigashingira ko ubukungu bwazamutse binyuze muri ibyo bigo.

Ibwiriza rya BNR No 65/2023 ryo ku wa 25/04/2023 rigaragaza ibyiciro bine by’abashobora gutanga izo serivisi hagendewe ku gishoro cyabo kiva kuri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ku muntu ku giti cye kikagera kuri miliyoni 500 ku bimina n’amatsinda kandi inyungu igatangwa hagendewe ku mategeko abigenga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger