AmakuruUbukungu

Bamwe mu bimuwe n’imihanda y’imigenderano mu turere 15 baracyahanze amaso Nyagasani

64.6% by’amafaranga yagombaga kwishyurwa abimuwe n’imihanda y’imigenderano mu turere 15 two hirya no hino mu gihugu nta ngurane byagenywe.

Agaciro k’amafaranga y’ingurane muri rusange basanze ari miliyoni zirenga 529,Kandi 80.7% by’imishinga yose angana na miliyoni 427 arenga yari ayo mu mihanda y’imigenderano.

35.4% ihwanye na miliyoni 151 zirenga yari indishyi ikwiye naho igice Kinini cyayo kingana na miliyoni 276 ntiyishyuwe ba nyiraho.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Transparency International Rwanda Mupiganya Appolinaire aravuga ibigomba kwitabwaho.

Ati:”Ikijyanye n’iby’ubuvuzi 100% abo twabajije batubwiye ko bahawe ingurane ku gikorwa runaka niba ari Centre de Sante bari baje kuhubaka bahawe ingurane,nkumva niba mu bikorwa remezo by’ubuvuzi byarakunze 100% abaturage babyishimiye,n’abandi bishobora gukorwa neza,mu burezi bafite 59% nayo nintambwe nziza ariko turifuza ko naho byaba 100% kuko umutungo w’umuntu ni ntavogerwa Kandi Uko twifuza ko umutungo wacu utavogerwa niko dukwiye no kwita ku w’uwo muturage wagizweho ingaruka n’ibikorwa remezo utavogerwa”.

34.1% by’abagombaga guhabwa amafaranga y’ingurane nibo bonyine bayihawe nk’uko agaciro k’imitingo yabo yarihagaze ku isoko,naho 44.8% bahawe ingurane mbere y’uko bimurwa ku butaka bwabo.,muri abo bangirijwe imitungo bagera kuri 59.7% bemeje ko nta ndishyi bahawe.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umutirage mu kigo gishibzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze RODA Nsabibaruta Maurice, aravuga ibyo barigukorera abo batarahabwa ingurane.

Ati:”Hari imibare igaragara ko itarahavwa ingurane,yarabaruwe ni ntambwe ya mbere ariko ibi bikeneye gukusanywa neza ndetse bigahuzwa n’igishushanyo mbonera,icyo gishushanyo mbonera cy’igihugu cyemejwe mu mwaka ushize gishobora kugaragaza buri gace Kari mu Rwanda n’igiteganyijwe kuhakorerwa.”

“Icyo gihe byoroshya mu kugira ngo cya gikorwa kihabe mu buryo burambye cyekuzateza ibindi bibazo,turicara tukabisesengura turakareba niba hari umuturage kizageraho,tukareba ingaruka kizateza cyangwa igikorwa cy’ikindi kikaba cyakurwaho,bisazaba iki kugira ngo wa mushinga tubanze timwishyure”.

Habajijwe abantu 1050 bo mu turere 15 two mu Ntara zose z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali,itegeko No 32-2015 ryo kuwa 11 Kamena 2015,ku ndishyi ihabwa abimurwa ku nyungu rusange, rivuga ko mu gihe uwimura akwiye kuba yamaze kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 120 guhera igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’inama njya nama ku rwego rw”Akarere cyangwa umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger