Bamwe mu bayobozi mu turere twa Karongi na Ngororero beguye ku mirimo yabo
Ndayisaba Francois wari umuyobozi w’akarere ka Karongi n’abari bamwungirije barimo ushinzwe imibereho n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, beguye ku mirimo yabo. Mu Ngororero na ho umuyobzi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uw’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere beguye ku mirimo yabo.
Kigali Today dukesha iyi nkuru yanditse ko aba bayobozi beguye nyuma y’uko mu ijoro ryakeye bari baraye mu nama isuzuma imihigo.
umwe mu bakozi b’akarere ka Karongi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko inama bayivuyemo saa mbiri za nimugoroba, ariko abayobozi b’akarere bagasigara.
uyu mukozi yagize ati “Iyo amakuru uyumvanye abantu barenze batatu byanze bikunze biba byabaye!
Nimugoroba twavuye mu nama nka saa mbiri yavugaga ku mihigo, ariko hari amakuru ko nyuma y’uko tugenda Guverineri yaje ku karere akabaganiriza, bishoboke ko ari ho haba havuye icyo cyemezo cyo kwegura”.