AmakuruPolitiki

Bamwe mu Banye-congo bakoze imyigaragambyo yamagana Jenoside irigukorerwa bagenzi babo

Abaturage ba DRCongo bamaze igihe bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, bazindukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro, yamagana Jenoside iri gukorerwa bagenzi babo basigaye mu gihugu, bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema.

Bafite ibyapa bisaba Ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’amahanga guhagarika iyo Jenoside ikomeje gukorerwa bene wabo.

Iyi Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo n’ahandi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni urugendo rw’amahoro izi mpunzi ziri gukora zizenguruka inkambi yose ndetse zanabanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi baguye mu bwicanyi buri kubakorerwa muri RDC.

Byinshi mu byapa byabo birasaba ko iyi jenoside ihagarara by’umwihariko babisaba leta ya RDC,iya Malawi iri muri SADC n’ibindi bihugu byishyize hamwe mu kurwanya M23.

Iyi jenoside ishinjwa ingabo za Leta,FARDC,n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura na CODECO

Twitter
WhatsApp
FbMessenger