Bamwe mu bakozi b’Imana bagize icyo bavuga kuri Apotre Masasu wasomaniye mu iteraniro
Nsengimana Vincent de Paul Umuyobozi wa Power of change Ministries avuga ko gusomanira mu Ruhame nta kibazo abibonamo ndetse agahamya ko mu gihe higishwa inyigisho z’abakuze byaba imfashanyigisho nziza ku bavugabutumwa.
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Gashyantare 2019 ni bwo Intumwa Joshua Masasu uyoboye itorero rya Evangelical Restoration church yateye benshi kumwibazaho nyuma yo gusomanira n’umugore we mu rusengero.
Ibi byabereye mu rusengero rwa Evangelical Restoration church ruherereye i Masoro mu mujyi wa Kigali, aho Pastor Lydia umufasha wa Apotre Joshua Masasu yamwegereye akamuhobera ndetse bikarangira basomanye maze abantu bari mu rusengero bihera ijisho abandi bifata mu maso.
Nk’uko umufasha wa Masasu yabivuze ngo icyamuteye gusoma uyu mugabo we ngo ni uko agira umutima wihangana ndetse usaba imbabazi.
Pastor Lydia umufasha wa Masasu yagize ati:”yihutira gusaba imbabazi, abana neza n’abandi, ndamushimira ndetse ndasaba n’abandi kumukurikiza kuko ni umuntu mwiza cyane, akwiye bizu kubera ko ngo amushimisha cyane”.
Uyu Pastor Lydia nyuma yo kuvuga gutya yahise yegera umugabo we barahoberana ndetse baranasomana biratinda, gusa nyuma yo gusomana kw’aba bombi Intumwa Joshua Masasu yirinze kugira icyo avuga kur’uku gusomana kwe n’umufasha we ndetse bakabikorera mu ruhame.
Nsengimana Vincent de Paul uzwi ku mazina ya pasta viva akaba umuyobozi wa Power of change Ministries avuga ko nta kibazo abibonamo kuko ngo abahabwaga inyigisho ni abantu bakuze kandi ngo urugero rwatanzwe rwari imfashanyigisho iboneye yo gutanga ubutumwa bw’imibanire myiza.
Mu kiganiro twagiranye, Pasta Viva yagize ati:” nge nta kibazo mbibonamo na gito kuko niba yigishaga abakuru kandi akaba yabikoranye n’umufasha we nta kibazo kirimo ahubwo ikibazo cyaba kubikorana n’undi muntu kandi aba bo ni umufasha n’umugabo”.
Icyi gikorwa aba bombi bakoze cyo gusomana bagikoze bahuza iminwa, ni igikorwa abenshi bafata nk’icyo gukorerwa ahantu hatari ku ka rubanda dore ko hari n’amadini abuza gusomanira mu ruhame.
Twabibutsa ko aba bombi Intumwa Masasu n’umufasha we basomanye ubwo bari mu materaniro y’abubatse ingo, gusa bikaba byatunguye benshi dore ko bitari bimenyerewe hano mu Rwanda gusomanira mu ruhame ku bakozi b’Imana.