Bamwe mu bagabo ntibazi kurinda abagore babo imirimo ivunanye mu gihe batwite.
Ni kenshi usanga umugabo adaha umwanya kwita ku mirimo imwe n’imwe umugore we atabasha gukora mu gihe atwite cyangwa arwaye, ibi bikaba byazanira ingaruka mbi urugo n’umugore by’umwihariko, muri zo hari mo no kuba yakuramo inda nkuko bitangazwa n’abaganga.
Hari igihe, umugabo aba yumva ko imirimo yo mu rugo igomba kwitabwa ho n’umugore gusa, no muri cya gihe akuriwe ugasanga ni we ubikora byose, akavoma agakora isuku mu rugo, agateka ndetse akoza n’ibyombo. Ibi ntibikwiriye kuko bibangamiye ubwuzuzanye bw’abashakanye.
Kuba umugabo yafasha umugore we imirimo itandukanye yo mu rugo rwabo, si ngombwa ko umugore aba atwite cyangwa se arwaye gusa, ahubwo ni ngombwa ko buri gihe umugabo afatanya n’umugore we mu turimo dutandukanye ubusanzwe tutashoborwa n’umuntu umwe gusa.