AmakuruPolitiki

Bamwe mu babyeyi bahindura abana babo ba kinigamazi bakiri bato

Bamwe mu baturage bavuka bigoye kubuza abana kunywa inzoga mu gihe akenshi biba byagizwemo uruhare n’ababyeyi bazibatoza bakiri bato.

Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, buravuga ko uretse kuba ababyeyi bagomba kumenya ko bigira ingaruka ku mikurire y’abana, kunywesha ibisindisha umwana ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu gihe Leta y’u Rwanda imaze igihe ishyira imbaraga mu gushishikariza abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwirinda kunywa inzoga nyinshi kuko bigira ingaruka, hari bamwe mu baturage bagaragaza ko uru rugendo rukibangamiwe cyane no kuba abenshi barakuze batozwa kunywa inzoga bikozwe n’ababyeyi babo.

Umwe ati “hari abagira uruhare mu kubaha inzoga ariko biterwa n’imyumvire y’umubyeyi, umubyeyi aba ari kunywa nk’inzoga umwana akamusanga ukabona umubyeyi ahaye umwana ku nzoga kandi igiti kigororwa kikiri gito, umwana anyweye inzoga akiri umwana niyo akuze arazinywa”.

Undi ati “barahari benshi njya mbona bari kunywa n’abana babo bakanywa ariko kuva nawe aba ayinywa yumva imuryoheye ntiyapfa kugira ubwenge bwo kubuza umwana inzoga”.

Nyamara ngo ibi bigize icyaha gihanwa n’amategeko, ariko kuba biri mu muco bizakomeza kugira ingaruka ku kugabanya ingaruka z’inzoga, nk’uko bigarukwaho na Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi w’impuzamiryango y’imiryango iharanira uburengaznira bwa muntu mu Rwanda CLADHO, avuga ko ababyeyi bakwiye kuba ku isonga muri uru rugendo.

Ati “mbere na mbere ikintu abantu bakwiye kumenya uretse no guha umwana ibisindisha, umuntu wese uha umwana ibisindisha cyangwa ubimutuma iyo afashwe ahanishwa igiifungo kitari munsi y’amezi 6, abantu bakwiye kumenya ko ari n’icyaha kinafungirwa, ikindi ni ugishyira ubuzima bw’umwana mu bibazo bakwiye kwirinda ikintu cyose cyashyira ubuzima bw’umwana mu bibazo kuko inzoga zishobora kugenda zikagera mu mwijima bigatera ikibazo mu mwijima bikaba byazagira ingaruka z’ubuzima ku mwana”.

Ni nyuma yuko kuva mu mpera za 2023, leta y’u Rwanda yatangije ingamba zirimo ubukangurambaga bwa Tunyweless mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda kugabanya ingano y’inzoga banywa mu gihe bigaragazwa ko ari ikibazo gikura umunsi ku munsi.

Inkuru dukesha Isangostar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger