AmakuruImikino

Bamwe baseka abandi barira, dore uko imikino u Rwanda rwakinnye muri iyi wikendi yagenze

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 mu Rwanda wari umunsi nk’indi isanzwe ariko ni umunsi u Rwanda rwari rwitabiriye imikino itandukanye nk’aho mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’afurika AFCON Amavubi yakiriye Mozambique, Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2023 n’Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye umukino wo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.

Duhereye ku mukino wabereye kuri Stade Huye u Rwanda rwakiriyemo Mozambique, Amavubi yawusozanyije amarira kuko yawutsinzwemo ibitego 2 ku busa bityo agahita asoza ari aya nyuma mwitsinda maze agahita atakaza amahirwe yo kuba ashobora kuzamukana na Senegal mu itsinda rya L. Ni umukino warangiye ushavuje abakinnyi, abafana ndetse n’abayobozi muri rusange. N’ubwo abafana b’Umupira w’Amaguru barimo bihopfora abakunzi b’umukino w’Amagare bo barimo babyina intsinzi

Ubwo Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yasozaga ku Cyumweru, Byukusenge Patrick ukinira Benediction Club mu bagabo na Ingabire Diane wa Canyon/SRAM Generation mu bagore, begukanye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa ku magare ya 2023 ndetse no ku wa Gatandatu Mugisha Moise na Ingabire Diane batsinze irushanwa ryo gusiganwa n’igihe buri muntu ku giti ke bita course contre la montre. Mu bagabo batarengeje imyaka 23, Uhiriwe Byiza Renus yegukanye Shampiyona. Mu ngimbi naho Tuyizere Hashimu wa Les Amis Sportifs nawe yegukanye Shampiyona mu gihe mu bangavu bakinnye intera y’ibilometero 85 maze hagatsinda Byukusenge Mariatha wa Bugesera Cycling Team.

Dushoreje ku mukino ukinishwa amaboko wa Basketball aho ikipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda iri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku cyumweru yakinnye umukino wa mbere mu yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers. Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu nk’u Burundi, u Rwanda, Eritrea, Tanzania, Uganda na Sudani y’Epfo yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023. Maze ku Cyumweru, Ikipe y’u Rwanda itsinda Eritrea amanota 114-34 iba intsinzi ya mbere rubonye muri iyi mikino. Bityo biteganyijwe ko ku mukino wa kabiri u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo ku wa Mbere, tariki 19 Kamena 2023, saa Kumi n’Ebyiri z’i Kigali. Rucakirana na Sudani y’Epfo yatsinzwe umukino wa mbere n’u Burundi ku manota 57-42. Muri iyi mikino ikipe ya mbere ni yo izabona itike y’imikino ya nyuma ya “FIBA AfroCan” izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger