Bamporiki yavuze ko agiye gukurikirana intore uteshutse agasubizwa mu itorero
Sena y’u Rwanda kuri uyu munsi tariki 07 Nzeri 2017, yari irimo kwemeza abayobozi Perezida wa Repubulika aherutse guha inshingano muri Guverinoma nshya barimo ab’intara n’ab’ibigo. Inumva ibyo aba bayobozi bateganya gukora kugira ngo bakomeze kunoza ibyo bashiznwe ndetse no guteza imbere igihugu. Bamporiki Edouard wasimbuye Rucagu Boniface ku mwanya wa Perezida w’Itorero ry’Igihugu, yavuze uko agiye gukora imirimo ye.
Muri iyi nteko idasanzwe ya Sena yateranye uyu munsi, yemeje abayobozi batandukanye bahawe inshingano na Perezida Paul Kagame ndetse banahita baboneraho gutangaza ingamba bafite.
Bamwe mu bayobozi bemejwe n’inteko rusange ya Sena barimo Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Honorable Gatabazi JMV, Habyarimana Gilbert, Ushinzwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative , Mufulukye Fred wahawe kuyobora intara y’Iburasirazuba, Madame Kampeta Sayinzoga yemejwe kuba umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’ubushashatsi mu byerekeye inganda,[NIRDA], Madame Mukantabana Seraphine yemejwe kuba Perezida wa komosiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Eric Serubibi yemejwe nk’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire ndetse na Bamporiki Edouard wemejwe nka Perezida w’Itorero ry’Igihugu .
Buri wese mu nshingano yahawe yagiye abwira Sena uko agiye kunoza imikorere mu nshingano ze agakurikirana ibitaragenze neza ndetse agakomereza aho uwo yasimbuye yari agejeje.
Bamporiki wahawe umwanya wa Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye, yabwiye abagize Sena ko agiye gushyira imbaraga zisumbuye izari mu Itorero ndetse akazana gahunda yo kujya habaho kongera gutoza intore yatannye.
Yashimangiye ko umuco w’ubutore ukwiye kuri buri munyarwanda bityo akaba ariyo mpamvu agiye gushyiraho gahunda yo kwibanda ku gukurikirana intore, uteshutse ku butore akaba yakongera gutozwa kugira ngo yibutswe indangagaciro.
Bamporiki kandi afite gahunda y’uko itorero rizegerezwa abaturage mu midugudu n’abari mu mahanga, ndetse rigahabwa umwanya mu mugoroba w’ababyeyi.
Bamporiki Edouard yagiye kuri uyu mwanya wo kuyobora itorero ry’Igihugu nyuma y’imyaka igera kuri ine, ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Uretse ibijyanye na Politiki ni umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umukinnyi wa filime.