Bamporiki Edouard ufungiwe mu rugo i we yashyikirijwe ubushinjacyaha
Dosiye ya Bamporiki Eduard wahoze ari umunyamabanga muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yamaze gushyikitizwa ubushinjacyaha nk’uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)/rwabitangaje.
Nyuma y’igihe yari amaze akorwaho iperereza, yashyikirijwe ubushinjacyaha kugira ngo azahatwe ibibazo Ku byaha akurikiranyweho byo gusaba, kwaka cyangwa gutanga indonke.
Urwego rw’igohugu rw’ubugenzacyaha RIB, kuwa 5 Gicurasi 2022, nibwo rwatangaje ko rwatangiye gukora ipererez ku cyaha cya ruswa bwana Bampriki Eduard akurikiranyweho.
Iri perereza ryatangiye gukorwa ubwo perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari amaze gufata umwanzuro wo kumuhagarika ku nshingano yari ahagarariye muri minisiteri y:umuco n’urubyiruko.
Kushyikirizwa ubushinjacyaha kwa Dosiye ya Bampriki Eduard, byamenyekanye binyujijwe kuri Twitter ya RIB, my butumwa bwavugaga ko Bampriki Eduard wari umunyamabanga muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, akurikitanyweho ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano nayo iperereza kuri ibi byaha rikaba rikomeje gukorwa mu gihe nyiri kete afungiye my rugo.
Inkuru bifiyanye isano
Hamenyekanye akayabo k’igihanga cya ruswa Bamporiki Edouard yafatanywe agiye guhekenya yitonze
Bamporiki Edouard yahagaritswe ku mirimo ye mu gihe agomba kubanza gusobanura ibyo akurikiranyweho
Dore amahirwe amwe rukumbi Bamporiki Edouard wiyemereye icyaha asigaranye ngo abe yarekurwa