Bamporiki Edouard ari mu bagororwa batinyitse I Mageragere
Kuva muri Mutarama 2023, Bamporiki Edouard wakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 5, afungiye mu igororero rya Mageragere riherereye mu murenge wa Nyarugenge. Bamporiki wahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, yabaye umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco ndetse aba n’umuyobozi w’Itorero ry’igihugu.
Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin ni umusore uherutse kujya kugororerwa I Mageragere muri Gicurasi 2023, akurikiranweho icyaha cyo gutunga indege itagira umupilote. Uyu musore mu kiganiro yagiranye na MIE kuri YouTube, yavuze ko yasanze Bamporiki Edouard ari umugororwa utinyitse I Mageragere.
Yavuze ko yasanze habayo abagororwa batinyitse kandi bubashwe barimo na Bamporiki wahaye izina ry’Umuvunyi. Ati “Bamporiki ni umuntu wubashwe hariya, no muri komite yose yo muri gereza niwe mukuru. Ubundi gitifu ni we uba ukuriye gereza, ariko Bamporiki we ni umuvunyi. Ni umunyacyubahiro cyane, ni wa muntu hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa.”
AB Godwin yavuze ko imibereho yo mu igororero iba igaragaza itandukaniro ryayo cyane, uhereye ku myambarire, imirire ndetse n’icyubahiro abantu bagombwa bitewe n’icyaha bakurikiranweho cyahabagejeje.