Amakuru ashushyeUmuco

Bamaganye umuco wo ‘gutera ivi’ ukomeje gufata intera mu Banyarwanda

Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco isanga umuco wo gupfukamira umukobwa umusaba ko mwashyingiranwa uzwi nko ‘gutera ivi’ atari umuco w’ I Rwanda igasaba abasore kurambagiza bakurikije uko kera Abanyarwanda barambagizaga.

Gutera ivi ni ikintu gifatwa nk’ ikigezweho mu Rwanda cyane ko gikorwa n’ abasore b’ abasirimu. Uko bikorwa, umusore ategura impeta agahuriza hamwe inshuti cyangwa abavandimwe akababwira ko ashaka kurushinga maze bakabigira ibanga , agatumira umukobwa baba bakundana maze mu gisa nko kumutungura agapfukama imbere ye akamwereke impeta akamusaba kumubera umugore, iyo abyememeye amwambika ya mpeta ubundi bagatangira kwitegura ubukwe.

100% abakobwa bose barabyemera ubundi bakagaragaza amarangamutima yabo cyane ko bisa na ho baba batunguwe.

Hari abasanga uyu muco wo gutera ivi uri mu byakongera za gatanya kuko ngo hari igihe umukobwa ashobora kwanga gusebya umusore kuko gutera ivi bikorerwa mu ruhame akamwemerera bakabana atamukundaga bagera mu rwabo ibibazo bigatangira.

Impirimbanyi y’ umuco nyarwanda, umupfumu ndetse akaba n’ umuyobozi w’ ikigo nyarwanda cy’ ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, avuga ko gutera ivi atari ibintu by’ I Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru UKWEZI yagize ati “Mu muco nyarwanda gutera ivi nta byigeze bibamo na gatoya nta n’ igishashi cyabyo kigeze kibamo. Si ibintu by’ I Rwanda kuko mu makuru tugenda tubona hirya no hino kubo bibaho hari abo bitungura, kandi gushakana ntabwo ari gitunguro. Biriya usanga ari ibintu bigendana n’ amarangamutima kandi urushako ntabwo ari ibintu bigendana n’ amarangamutima”

Rutangarwamaboko avuga ko abasore bakwiye gusubira ku muco wo kurambagiza nk’ uko kera byakorwaga , imiryango ikarambagizanya, bagashimana aho kugira ngo umusore n’ ‘umukobwa bashingire ku marangamutima yaka nk’ amashara bashinge urugo’

Abwira abavuga ko gutera ivi ari ibigezweho yagize ati “Iyaba byabaga ibigezweho ari ibintu bishingiye ku muco wacu ntacyo byaba bitwaye, ariko ibintu by’ ibitoragurano bishingiye ku muco w’ ahandi utazi ukuntu byaje, urumva byageza abantu hehe se? Inama ngira abasore n’ inkumi ni ukubaho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda”.

Rutangarwamaboko amara impungenge abatekereza ko mu Rwanda rwanone imiryango idashobora kurambagizanya bitewe n’ imibereho yazanywe n’ iterambere.

Avuga ko umuhungu n’ umukobwa bashobora kumenyana bigana , basengana cyangwa bakorana, bagatangira basurana hagati yabo imiryango ikaba iramenyenyanye ariko ibyo gushinga urugo bitarazamo bikazaza nyuma.

Igihe kikazagera umusore akagisha inama umuryango we ko ashaka kuzazanamo umukobwa, ababyeyi be basanga uwo mukobwa bamuzi bakajya gufata irembo bakazasabira umuhungu wabo wa mukobwa yababwiye.

Rutangarwamaboko ati “Umukobwa ni uw’ umuryango yashatsemo ntabwo ari uwawe wowe musore”.

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’ Ishami ry’ Umuco mu Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco aganira na Radio Flash yasabye abasore b’ Abanyarwanda kurambagiza uko byakorwaga mu muco nyarwanda avuga ko agaya kuba iyo habayeho gutera ivi, imiryango ibibona mu itangazamakuru mbere y’ uko ibibwirwa n’ abana bayo.

Agira ati “Umuryango ujya kubona ukabibona mu itangazamakuru, utaranabibwirwa utaranabimenya njye niho ngayira bariya bantu batera amavi”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger