Bakomeje kwibaza ku mwana wabo ibitaro bya Ruhengeri byafashe bugwate
Umuturage witwa Felicien Uzabakiriho, utuye mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, atangaza ko Ibitaro bya Ruhengeri kuva kuwa 13 Kanama 2021, byagize imfungwa umukobwa we witwa Clementine Iragena, ufite umwana uri ahafashirizwa impinja zavukanye ibibazo (Newo), ku bwo kubura ubwishyu.
Uzabakiriho, yatangarije bwiza dukesha iyi nkuru ko umukobwa we w’imyaka 21, yinjiye mu Bitaro bya Ruhengeri kuwa 19 Nyakanga 2021 agiye kubyara, nta bwisungane mu kwivuza (mituweli) yari afite, kuko umuryango w’abagiraneza umwishyurira nk’utishoboye, wari waratinze kumwishyurira.
Avuga ko kuwa 21 Nyakanga 2021 umukobwa we yibarutse, abazwe nyuma umwana we akajyanwa muri Newo kuko yavutse ananiwe.
Kuri uwo munsi nk’uko umugore wa Uzabakiriho abivuga, Uwamahoro Vestine ngo bahisemo kujya kwiyishurira ku giti cyabo gusa ngo ku Irembo biranga. Nyuma ngo byaje kwemera kuko hari imibare ku kagari bahinduye, bishyurira mituweli Iragena.
Uwamahoro avuga ko yasiragiye ashaka serivisi z’Irembo ngo yiyishyurire mituweli, gusa ngo Ibitaro bya Ruhengeri Byabasabye kwiyishyurira iminsi ibiri 100% Iragena yamaze ahabwa serivisi nta mituweli afite. Ni ukuvuga kuwa 19 na 20/7 kuko ubwishingizi butari bwakabonetse. Barasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 228. Amafaranga bavuga ko batayabona ahubwo ngo bazamugumane.
Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu wasabwe kwishyura amafaranga asaga ibihumbi 190 yagenze ku mubyeyi ndetse na 38 byagenze ku mwana witaweho muri Newo.
Babajijwe uko bizarangira, bati ” Twebwe nta bushobozi twabona bwo kwishyura ariya mafaranga. Ntituzi uwo babyaranye uwo mwana ngo amufashe. Nibakomeze bamufunge, nibaruha bazamurekura kuko twebwe nta bwishyu dufite.”
Aba babyeyi basaba Ibitaro bya Ruhengeri ko ” Bwarekura Iragena kuko bo nta bushobozi bazabona ngo bishyure, bityo arekurwe n’ibitaro.”
Iki kinyamakuru cyavuganye n’Umuyobozi w’Isibo Iragena abarizwamo ngo imenye byinshi kuri iki kibazo.
Yavuganye na Mbituyimana Leandre wavuze ko ” Iki kibazo ndakizi. Umuryango wa Iragena uri mu kiciro cya C ariko ubundi wakabaye mu cyiciro cya D. Reka nkubwire abayobozi bafite ingeso yo kumva ko muri Rukereza nta mukena ubamo, ino aha bose babahaye C kandi dufite abantu bakennye cyane. Aba ibitaro bisaba ariya mafaranga
yose ntibagira n’aho baba kuko bahoze baba mu ihema, umuturanyi abaha aho kuba. Ariya mafaranga ni menshi ntibabasha kuyishyura ni menshi.”
Ku murongo wa telefoni bwiza yavuganye n’umukozi ushinzwe kwakira abagana Ibitaro bya Ruhengeri, Mukanoheri Josee, avuga ko icyo kibazo atakizi gusa ngo agiye kubikurikirana.
Yagize ati ” Icyo kibazo ko nta kizi. Ubusanzwe bampa raporo gusa icyo kibazo ntabwo kirangeraho. Ngiye kureba uko bimeze. Ubusanzwe ntabwo twafunga umurwayi ahubwo abafite icyo kibazo bakorerwa raporo, bagataha. None se abarwaza be hari ubwo begereye ibitaro bavuga ikibazo cyabo bikanga kubatega amatwi? Ngiye kubikurikirana rwose.”
Mukanoheri akimara gukurikirana iki kibazo, yatangarije bwiza ati: ” Mu by’ukuri ntitwafunze Iragena, ahubwo we yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza muri gahunda yo gufasha abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA. Ubwo yajyaga kubarisha, yatumye bamubara nk’uziyishyurira 100% kandi afite abamwishyuriye kuko atabivuze. Ubu tugiye kubikemura rwose niba umwana we ameze neza, atahe.”