Bakame agiye kujyanwa mu nkiko n’umwe mu bakozi ba Rayon Sports
Ntwali Ibrahim uzwi ku izina rya Djemba Djemba ushinzwe imyambaro muri Rayon Sports(Kit Manager), yatangaje ko agiye gushyikiriza inkiko kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame uheruka guhagarikwa igihe kitazwi n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Ibi uyu mugabo yabitangaje nyuma y’uko Bakame ahishuriye amabanga akomeje gutuma Rayon Sports ititwara neza, aho yavuze y’uko Ntwali Ibrahima yafashije Amagaju kugira ngo atsinde Rayon Sports ku buryo bworoshye.
Hiyongeraho no kuzana umwuka mubi muri bagenzi be, wanatumye abakinnyi b’iyi kipe basinyira y’uko badashaka umutoza Ivan Minnaert.
Nyuma y’aho aya makuru agiriye ahagaragara, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabaye bufashe icyemezo cyo guhagarika Bakame mu gihe kitazwi, mu gihe Kit Manager we yahagaritswe icyumweru kimwe.
Aganira na Radio Rwanda muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena 2018, Ntwali Ibrahim yavuze ko yamaze gushaka umwunganizi mu by’amategeko(Avocat)kugira ngo ageze mu nkiko Bakame wamusebeje.
Yagize ati” Bakame yaransebeje kandi Rayon ari umuryango wanjye maze mo imyaka myinshi ubwo azambwira icyo Gusayidira yamvuzeho bivuze”
«Izina ryanjye yararyangije muri Rayon kandi ari Papa na Mama ari na ho nkura umugati »
Yakomeje agira ati”Njyewe nshinzwe ibikoresho bya Rayon nta kindi nshinzwe ibyo byo gutegura simbizi. Namaze gushaka umwunganizi ngo nitabaze inkiko buriya yashakaga(Bakame) kunyicira ubuzima”
Ibibazo by’urudaca Rayon Sports imazemo iminsi byayikuye mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka, dore ko magingo aya ibarizwa ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 45, ikaba irushwa amanota 6 na AS Kigali cyo kimwe na APR ziyoboye shampiyona.