Bagiye gutombora nimero bazajya batorerwaho muri Miss Rwanda 2018, Impanga zongeye gutangaza abantu
Kuri uyu wa gatandandu kuya 27 Mutarama 2018 nibwo abakobwa bose uko ari 35 batoranyijwe mu ntara zitandukanye zigize igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali bahawe nimero bazajya bakoresha muri aya matora agiye kuba hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi.
Ibintu byatangaje abantu muri aya majonjora ni uko Impanga 2 zaje muri aya majonjora maze abagize akanama nkemurampaka basaba ko bose bakwinjirana kugira ngo batabitiranya, babajijwe uko barabyakira nihakomeza umwe , bose basubije ko byaba ari ishema umwe avukana na Miss Rwanda. Uwankunda Belinda yatomboye nimero 3 naho Umutoni Belise yatomboye nimero 2.
Izi nimero bazihawe nyuma yuko hari hamaze kuba igikorwa cyo kujonjora abakobwa bazahagararira Umujyi wa kigali, hamaze kugaragara abakobwa 7 barimo n’impanga z’abakobwa 2 nibwo abakobwa bose binjijwe mu cy’umba cyaberagamo amajonjora maze buri umwe wese agenda atombora nimero azakoresha.
Ubu aho aya marushanwa ageze , abantu bagiye gutangira gutora abakobwa baha amahirwe kandi babona bakwiye koko kuzaba Nyampinga w’ u Rwanda. Kubikora ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika “Miss” ugasiga akanya noneho ukandika nimero y’umukobwa ushaka gutora maze ukohereza kuri 7333.
Aya matora azamara iminsi mike cyane kuko ku wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 aribwo hazaba amajonjora y’ibanze aho mu bakobwa 35 bahagarariye intara zose z’u Rwanda n’ Umujyi wa Kigali bazatorwamo 25 bazajya mu mwiherero uzatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 24 Gashyantare 2018.
Dore rero nimero bagiye batombora
UMUJYI WA KIGALI:
Teta Shalon yatomboye nimero 16
Kayirebwa Marie Paul yatomboye nimero 9
Uwankunda Belinda yatomboye nimero 3
Uwase Teta Anita yatomboye nimero 30
Ingabire Belinda yatomboye nimero 11
Umuhioza Karen yatomboye nimero 32
Umutoni Belise yatomboye nimero 2
Nkuko bigaragara hano za mpanga zongeye gutungura abantu maze umwe atombora nimero kabiri undi atombora nimero gatatu.
INTARA Y’I BURASIRAZUBA:
Umutoni Charlotte yatomboye nimero 24
Munyana Shemsa yatomboye nimero 14
Uwineza Solange yatomboye nimero 12
Umwali Lindah yatomboye nimero 4
Umutoni Fidela yatomboye nimero 35
Bampire Diane yatomboye nimero 27
INTARA Y’AMAJYEPFO:
Ikirezi Mpore Marie Wivine yatomboye nimero 17
Irakoze Vanessa yatomboye nimero 5
Nzakorerimana Gloria yatomboye nimero 15
Mushambakazi Jordan yatomboye nimero 6
Umutoniwase Anastasie yatomboye nimero 31
Dushimimana Lydia yatomboye nimero 23
Umunyana Shanitah yatomboye nimero 1
Umuhire Rebecca yatomboye nimero 28
Uwase Ndahiro Liliane yatomboye nimero 13
Ishimwe Noriella yatomboye nimero 22
Uyu Dushimimana Lydia watomboye nimero 23, ntabwo yari yaje kubera ko arwaye ahubwo iyi nimero bayimutomboreye .
INTARA Y’IBURENGERAZUBA:
Uwimbabazi Alliance yatomboye nimero 25
Iradukunda Liliane yatomboye nimero 7
Neema Nina yatomboye nimero 8
Isimbi Chanelle yatomboye nimero 33
Uwase Fiona yatomboye nimero 29
Gacukuzi Belyse yatomboye nimero 18
INTARA Y’AMAJYARUGURU:
Usanase Shamim Irene yatomboye nimero 10
Ishimwe Belly Stecy yatomboye nimero 19
Umuhoza Linda yatomboye nimero 20
Ingabire Divine yatomboye nimero 34
Irebe Natacha Ursule yatomboye nimero 21
Umutoniwase Paula yatomboye nimero 26