AmakuruUrukundo

Bagabo dore ahantu 3 usabwa gukora umukunzi wawe kumubiri we akumva akunzwe bidasanzwe

Gukora ku mukunzi wawe ni kintu cyiza yishimira, by’umwihariko iyo umukozeho mu buryo budasanzwe. Gukora ku muntu ukunda mu buryo budasanzwe, bimuha ibyiyumviro byerekeye urukundo no gutera akabariro. Muri iyi nkuru turakurangira ahantu 3 wamukora, akumva ko akunzwe cyane.

Hari uburyo abakundana bakoranaho, bikagabanya umunaniro ndetse bikaba byanakongera igihe cyo kubaho nk’uko ubushakashatsi bubyerekana. Musore nawe mugabo, niba ushaka kwereka umugore wawe ko umukunda cyane, mukoreho mu buryo bwawe nawe azahita abona neza ko utandukanye n’abandi bagabo cyangwa abasore azi.

DORE IBICE 3 BIRI KU MUBIRI W’UMUKOBWA/UMUGORE WAKORAHO AKABONA KO AKUNZWE MU BURYO BUDASANZWE.

1. Mu ijosi rye.

Mu ijosi ni ahantu hatazwi n’abantu benshi ariko ni ahantu haca intege igitsina gore, ndetse hakanagaragaza ko uhagukoze agukunda cyane. Gusoma umuntu w’igitsina gore nibyiza cyane, ariko biba akarusho iyo uhereye mu ijosi rye nk’uko ikinyamakuru Opera kibigaragaza.

2. Mu mugongo we.

Gukora mu mugongo w’igitsina gore ukabikora mu buryo budasanzwe uzamura intoki zawe ukanazimanura, bimugira udasanzwe mu ntekerezo akaba yaguha n’imodoka ye atunze mu gihe wabikoze neza cyane. Mu kugira ngo utume yumva anezerewe kandi akunzwe, bizagusaba kuhakora uzamura umanura witonze.

3. Amaguru ye.

Abagore bashyira imbaraga zabo zose mu maguru yabo cyane. Haba mu gitondo, nijoro cyangwa nimugoroba, burya imbaraga z’abagore nyinshi ziba mu maguru. Niba ushaka kwigarurira umugore rero, uzitegereze ibirenge bye kandi ubihe umwanya uhagije. Uzite ku maguru ye. Ujye umubwira ko afite amaguru meza cyane kandi ubimubwire mu ijwi rituje cyane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger