Bafashwe biyita Abapolisi maze bambura abantu nubwo bitabahiriye
Mbonigaba Jean D’Amour, Habimana Idrissa na Maniriho Eric bafunzwe bacyekwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana bw’amafaranga bakoze ku itariki 28 Mutarama 2018 biyita Abapolisi.
Mbonigaba Jean D’Amour na Habimana Idrissamu bafatiwe mu kagari ka Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge bamaze gucikisha Abajura bashikuje umugenzi Telefone ngendanwa.
Maniriho yafatiwe mu kagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu arimo yaka bamwe mu bahatuye amafaranga abizeza ko azafungura abavandimwe babo bafungiwe ibyaha bitandukanye; ibi akaba yarabikoraga yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi bafungiweho.
Ifatwa ry’aba batatu ryaturutse ku makuru Polisi yo muri utu turere yahawe n’abahatuye y’uko hari abantu barimo gukora ibinyuranyije n’amategeko biyita Abapolisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko uyu mugabo (Maniriho) w’imyaka 40 y’amavuko ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi yafashwe amaze kwambura agera ku bihumbi 54 by’amafaranga y’u Rwanda; ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi yambuye muri ubwo buryo.
Ku byerekeye uburyo Mbonigaba na Habimana bakoze ibi byaha n’uburyo bafashwe; Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yabisobanuye agira ati,” Aba bagabo bahuruye mu baje kureba ibibaye ubwo Abajura bashikuzaga umugenzi Telefone; bahageze babuza abantu kubirukaho bavuga ko biteje umutekano muke, bababeshya ko ari Abapolisi; bityo ko babakurikirana bakabafata bitabangamiye ituze. Bamwe mu baturage batahuye ko ari Abatekamutwe babibwira Polisi ibafata batarahava; ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.”
SSP Hitayezu yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali avuga ko ba Rutemayeze nk’aba bahari. Yagize ati :” Ba Rutemayeze barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira uwamburwa ibye. Abiyitirira Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe.”
Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.