AmakuruImyidagaduro

Bad Rama arambiwe amatiku n’amarangamutima aza mu bahanzi n’abategura ibihembo

Bad Rama uyobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane ubwo yari yitabiriye ikiganiro abategura ibihembo bya Music Awards Rwanda bagiranaga n’itangazamakuru, yavuze ko arambiwe amatiku n’amarangamutima wasanganga mu bahanzi n’abateguraga ibihembo bitandukanye  mu gihe cyashize.

Bad Rama  ibi yabivuze ubwo yagaruka ku bihembo byagiye bitangwa abona ko byagiye bibamo kubogama cyane , ugusanga bashyizemo abahanzi batabikwiriye. Yavuze ko niba abanyamuziki ,abanyamakuru n’abategura ibihembo nk’ibi bashaka ko umuziki nyarwanda utera imbere bagomba kureka amarangamutima ahubwo bagaha igihembo umuhanzi ugikwiye.

Bad Rama abivuga asa n’utanga igitekerezo ku giti cye hagati y’abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro, yagize ati: “Ni ukuvuga ngo niba dushaka ko umuziki nyarwanda utera imbere tugomba guhagarika amarangamutima yose abamo ku kintu cyateguwe muri rusange, iyo bije hano mbara ko buri muhanzi wese ari uwanjye bose bakwiye kujya bafatwa kimwe.”

Yakomeje avuga amarangamutima cyangwa kubogama bije mu gikorwa nk’iki gisenyuka kikarangira nabi, ati :” Kuba ibihembo runaka biza ntibikomeze , abahanzi bagasezera n’ibindi nk’ibyo , ibi byose byagiye biva ku itsinda ubwaryo ritegura ibyo bihembo, ritaba inyangamugayo , ntituzabe nk’abantu bataye umwanya tugeze imbere tugasanga ibyo dutegura ntabwo biduhesha agaciro ntabwo biri mukuri (Aha yavugaga ibihembo bya Music Awards Rwanda bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda).”

Uyu musore uyibora The Mane  avuga ko adashobora kuvuga nabi umuhanzi cyangwa ngo ahe amatwi abavuga nabi abahanzi runaka , haba abo bakorana muri The Mane cyangwa n’abandi.

ubikoze wese ahita aba ikibazo kuriwe, “Ntabwo nshobora kuguha ugutwi ngo ngutege amatwi iyo uvuga umuhanzi nabi abe uwa The Mane , abe uwa KinaMusic, NewLevel n’undi wese  niyo yaba akora ku giti cye , Njyewe uko nteye,iyo umuvuga nabi , cyangwa se umugambanira uhita uba ikibazo kuri njyewe.”  ,

Mu cyifuzo cye yatanze, abona ko iyi Music Awards Rwanda igomba gutandukana n’ibihembo byari bisigaye mu muziki nyarwanda bya Primus Guma Guma Super Star n’ibindi ,  asaba ko abantu bose bajya bahabwa umwanya mu matora no guhitamo abahanzi , Ati:  “Bitandukanye n’ibi Guma Guma ifata abahanzi ikabaha abanyamakuru ngo nibatore , aha usanga hari abanyamakuru bafite barumuna babo babahanzi, babana neza n’abahanzi , ababana nabo munzu haba hari ubushuti bwinshi mu bantu, ariko iyo ushaka kushyira mu gaciro ibintu abantu bakoze ubiha buri muntu akabigiramo uruhare mu nzego zigiye zitandukanye,”

Bad Rama ufasha abahanzi nka Safi Madiba, Marina na Queen Cha yasabye itsinda ritegura ibi bihembo ko ryazategura neza iki gikorwa , rikabitegurira abanyarwanda , abahanzi nyarwanda, bakabaha uburenganzira bwabo , ndetse banabahe urubuga rwo kwiyamamarizaho cyangwa gutorerwaho rufunguye bitari bya bindi umuntu umwe cyangwa babiri baza bakavuga ngo ni uyunguyu niwe utowe cyangwa utsinze.

Uyu mwaka ku nshuro  ya mbere hatangwa ibihembo bya Music Awards Rwanda,  biteganyijwe ko bizatagwa taliki 01 Ukuboza 2018 muri Selena Hotel.

Abazagira uruhare mu gutanga ibi bihembo bya Music Awards Rwanda
Bad-Rama nk’umwe ufite abahanzi ahagarariye agira icyo yisabira abategura ibi bihembo bya Music Awards Rwanda
Muyoboke Alex avuga ko mu itangwa ry’ibi bihembo rizacya mu mucyo no mubwisanzure bw’abahanzi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger